Perezida Yoweli Kaguta Museveni yemeye guha umubonano abacuruzi nyuma y’uko bari bamaze igihe mu myigaragambyo mu mujyi wa Kampala.
Ni umubano byavuzwe ko uzaba ku wa Gatanu tariki ya 19/04/2024, nk’uko ishirahamwe ry’abacuruzi bo mu mujyi wa Kampala rizwi nka KASITA ryemeza ay’a makuru.
Rivuga ko imyigaragambyo abacuruzi bakoze mu minsi icumi nine yatanze umusaruro, ngo kuko umukuru w’igihugu cya Uganda yemeye kumva ibyo abacuruzi bifuza.
Iy’i myigaragabyo ikaba yarakozwe n’abacuruzi b’i kampala no mu tundi duce two muturere turi mu nkengero z’uyu mujyi wa Kamala.
Yari imyigaragambyo igamije kwa magana ishirwa mubikorwa ry’umusoro wiswe EFRIS. Abari muri iyo myigaragabyo basabaga ko mbere y’uko leta itangira gutangisha uwo musoro perezida Yoweli Kaguta Museveni yabanza agaha abacuruzi umubonano.
Perezida Kaguta yemeye uyu mubonano mu gihe minisitiri w’i Gihugu, bwana Kabuye Kyofatogabye, we yari ashishikaye mu kumvisa abacuruzi kumvira leta ndetse no kuganira nayo mu rwego rwo kugira ngo iyo myigaragabyo ibashye guhagarara. Ariko abacuruzi nabo bamweretse ko icyo bifuza aruko perezida yobaha umubonano, ko ndetse igihe atowubaha bohagarika ibikorwa by’u bucuruzi.
Umusoro wa EFRIS ni uburyo bwashizweho n’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro mu gihugu kugira ngo igihugu kirusheho gukomeza kugira iterambere rinoze.
Ikaba ari sisitemu ikurikirana ibikorwa mu gihugu mu gihe cyanyacyo, harimo ku bahiriza imisoro ku buryo hataba kubangamirana hagati ya bakoresha n’abacuruzi.
Leta ikavuga ko abaturage bumvise nabi EFRIS bityo bakayita umusoro mushya, ari ko nano ne kandi leta ikanasobanura ko hari abandi baturage bayumvise bakabona ko ari gahunda izagora kwishura imisoro.
Kuri ubu abacuruzi bari kuvuga ko i Nama iri imbere na perezida wa Uganda ifite akamaro ku bacuruzi no ku gihugu.
MCN.