President Félix Tshisekedi, ubwo yaganiraga nabanyekongo baba mu Bushinwa yongeye gushinja ingabo za EACRF gukorana n’a M23.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 26.05.2023, saa 7:45am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Kane (4), tariki makumyabiri nazitanu nibwo Umukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, bwana Félix Tshisekedi, yerekeje mu Bushinwa, bikaba biteganijwe ko uru rugendo rwe rwakazi ruzamara iminsi ine(4).
Akihagera Abanyakongo baba muricyo gihugu, bakoraniye hamwe kugira Félix Tshisekedi agire icababwira, mukiganiro Président Félix Antoine Tshisekedi, yahaye aba Congomani baba muricyo gihugu harimo ko ingabo za EACRF zirimubutumwa bwamahoro muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ko zikorana numutwe wa M23, urwanya leta ya Kinshasa.
Ariko ashimira ingabo zavuye mugihugu cu Burundi, aho yagize ati : “Abasirikare ba Barundi bari mubutumwa mubice bya Masisi bo bakora inshingano zabazanye gukora kandi barabizirikana turabizera.”
Subwambere Président Félix Tshisekedi anenga ingabo zo muri Afrika y’iburasirazuba ( EAC), tariki 8.05.2023, ubwo yitegura ga kwitabira inama y’ibihugu biri muri SADC, nibwo kandi yavuze ko ingabo za EACRF ziva mubihugu bya Kenya,Uganda na Sudan y’Epfo, kozidakora inshingano zabo ahubwo ko bakorana n’inyeshamba zomumutwe wa M23.
Muribi biganiro kandi yongeye gushinja leta ya Kigali guhungabanya umutekano muburasirazuba bw’iki gihugu ca Congo Kinshasa, avuga ko Kigali ariyo ituma Igihugu cye kitabamo umutekano useseye.
Uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, hongeye kuvugwa kurebana ayingwe muntangiriro zuku kwezi nimugihe impande zombi zitanaga bamwana , aho umuvugizi w’igisirikare ca FARDC yavuzeko umutwe wa M23 witegurira kugaba ibitero mubirindiro byingabo za leta ya Kinshasa.
Naho bwana Major Willy Ngoma uvugira ingabo za M23 yavuzeko Ihuriro ry’ingabo za FARDC nimitwe yitwaje intwaro bakorana barimo kurunda ibibunda nabasirikare mubice bya Masisi n’a Kibumba.