Ihererekanyabubasha ryubutegetsi, muri RDC hagati ya President Joseph Kabira na Félix Tshisekedi ryabaye mu mahoro, tariki 09.01.2019, President Joseph Kabila warucyuye igihe na President Félix Tshisekedi, waje yishimiwe.
Abarihirya nohino kw’Isi bose bashimiye iki gihugu ndetse na President Joseph Kabira warumaze imyaka 18 ari umukuru wiki gihugu mbese harihaje andi maraso mashya President Félix Tshisekedi Antoine Tshilombo, wavutse mumwaka wa 1963/13/06.
Byagaragaye nkinkintu gituritse muri RDC, kuko kuva kera guhera mumwaka wa 1963, iki gihugu cyaranzwe no guhirika ubutegetsi ndetse n’igisirikare gikomeza kurangwa n’a ruswa, imiyoborere mibi nibyo byakomeje kuranga RDC .
Kuza kwa Tshisekedi, murubwo buryo, Abanyecongo benshi babibonye ko byari intangiriro yo gushimangira Demokarasi ya RDC no kubaka umubano wa leta na sosiyete. N’ubwo hari ibitari byagenze neza Mumatora yatumye Felix Tshisekedi yinjira ku butegetsi, abaturage ba Kongo bizeye impinduka nziza mu mibereho yabo yarimbere.
Tshisekedi amaze imyaka ine(4), ku butegetsi kandi yiteguriye amatora mashya yomuri uyu mwaka wa 2023.
Ni izihe ngaruka zatewe n’ibyo Abanyekongo bakunze kubona ko ari ihererekanyabubasha ry’ubutegetsi kuva Joseph Kabila avuye kungoma agatsimburwa na President Félix Tshisekedi ?
Ibyabaye kuri DRC kuva icyo gihe ni uko imibereho yabaturage biki gihugu yarushijeho kuba mibi muburyo budasanzwe mu mijyi itandukanye kandi ituwe nabantu benshi.
Kuva Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi, ibintu byarushijeho kuyangara muri RDC, ubwicanyi bwakorwaga amanywa n’ijoro bwikuba inshuro nyinshi, ndetse iterambere ryifuzwaga rikomeza kuba mu ndoto.
Tshisekedi ubwo yiyamamazaga, yasezeranyije abaturage ba Congo ko azaharanira ko iki gihugu cya kabiri mu bunini muri Afrika kizazamura ubutunzi bwacyo ku buryo kizahinduka u Budage bwa Afrika.
Kugeza magingo aya, byabaye nkinzozi zaninjoro, iterambere ryagumye mu byifuzo ku buryo n’ibikorwa remezo by’ibanze bitaraboneka mu gihe manda ye iri kugana ku musozo.
Nyuma y’iminsi mike atangiye kuyobora, yasezeranyije abaturage ko agiye gukemura ikibazo cy’umutekano muke. Mu ngamba zihuse yashize mu bikorwa, harimo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ni gahunda yajyanye no gukuraho ubuyobozi bwa gisivile bugasimbuzwa ubwa gisirikare. Aho kugira ngo amahoro aboneke, ibintu byarushijeho kuja idobwe, imitwe yitwaje intwaro ivuka ubutitsa kandi imwe iterwa inkunga na leta.
Tshisekedi amaze kubona kobyanze nibwo yatangiye kwereka abaturage bigihugu cye abumvisha ko ibibazo byose igihugu gifite bituruka ku Rwanda, ko arirwo ruri inyuma ya M23 n’ibindi nk’ibyo.
Ariko nambere yuko M23 yubura imirwano, ibintu byari akajagari mu gihugu(hagati muriyi myaka 2017-2020), ahanini mumisozi miremire y’Imulenge(High Land Of Mulenge), harintambara zabicaga bigacika nimugihe imitwe irimo Maï Maï na Red Tabara zarimo zisenyera Abanyamulenge, muri Rurambo, Minembwe, Bibogobogo, Mibunda ndetse n’indondo ya Bijombo aha akaba ari muri Kivu yamajy’Epfo.
Nyuma yumwaka umwe gusa President Félix Tshisekedi, arahiriye kuba President wicyo gihugu, Ishirahamwe mpuzamahanga rya Amnesty international, kuya 24.01.2020, ryatangaje ko “RDC irimo umutekano mubi kandi ko no kudahana abakoze ibibi biri mubituma iki gihugu gikomeza kuja mukaga kintambara zurudaca.”
Mwiryo tangazo ryavuze ko kandi “kudahana bikomeje kubangamira uburenganzira bwamuntu no kudindiza iterambere ry’iki gihugu.”
Gusa bikavugwa ko Félix Tshisekedi, akigera ku ngoma yakoze igikorwa cashimishije amahanga aho bivugwa ko yababariye infungwa za Politike ndetse murico gihe yemereye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bari mumahanga abasaba gutahuka bakubaka Igihugu cyabo.
Umuyobozi mukuru wa Amnesty international muri Afrika y’Epfo niburasirazuba, yagize ati: “President Félix Tshisekedi, yateye intambwe nziza mukubabarira infungwa ndetse nokwemerera abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba mumahanga gutahuka.”
Ariko muricogihe muri RDC, harimyigaragambyo yamaganaga uburyo President Félix Tshisekedi, yagiye kungoma, twavuga nkimyigaragambyo yabaye Tariki 17.01.2020, iyi yari yateguwe nuwitwa Martin Fayulu, murikigihe abarenga 10 biciwe muriyo myigaragambyo nkuko tubikesha Inkuru ya BBC yatariki 24.01.2020.
Ikindi nuko nyuma yamezi gusa icumi nabiri 12, President Félix Tshisekedi atowe kuba umukuru wigihugu, inyeshamba zo mumutwe wa ADF zagabye igitero gikomeye muri Beni bica abaturage bagera kuri 206 hagati ya tariki 30.10.2019 na tariki 16.12.2019.
Manda ye isa nihayisatira umusozo dore ko asigaranye amezi agera kuratandatu(6) gusa nubwo nawe ari muba kandinda baziyamamariza kuba umukuru wigihugu, ariko muriyi manda ye yambere ya Félix Tshisekedi yaranzwe nintambara zabaye hirya nohino mugihugu, ubwicanyi ndetse nabaturage benshi guhunga bata izabo.