President Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko yiteguye guhangana n’ingaruka izarizo zose zitegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina aherutse gusinyira muri Uganda.
President wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, aheruka gusinya kubyiri tegeko ryabaryamana bahuje ibitsina ko bitemewe mugihugu cye tariki 29.05.2023.
Nyuma amaze kubisinyira nibwo Ibihugu bikomakomeye kw’Isi harimo na Leta zunze Ubumwe Z’America, bahise batangira kumutunga agatoki arinako bashiraho itera bwoba dore ko arinabwo bashiriyeho ibihano bamwe mu bayobozi bo muri Uganda harimo nukuriye Inteko ishinga amategeko.
Na mbere y’uko President Museveni, arisinyira iritegeko, mugihe abagize inteko ishinga amategeko bo muri Uganda bari bamaze kwemeza ko abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda batemerewe kubikora muri ki gihugu. Ubwo nibwo Igihugu cya USA nibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga byasabye President Museveni kutabyemera ngo kuko ngo bibangamira Agateka kazinamuntu.
Nyuma yo kurisinya, Museveni yatangaje ko nta mpamvu n’imwe yatumye yisubira ku cyemezo yafashe, ahubwo ko yiteguye guhangana n’ingaruka zizakurikiraho.
Museveni yagize ati: “NRM ntiyigeze igira indimi ebyiri, ibyo twakubwira ku manywa ni byo twakubwira mu ijoro. Isinywa ry’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ryararangiye, nta muntu numwe uzaduhindura. Dukwiye kwitegura intambara. Mwibuke ko intambara atari iy’aboroheje.”
President wa Uganda asanzwe asobanura ko abaryamana bahuje ibitsina atari bazima, bityo ko ibihugu nka USA bidakwiye kwemeza igihugu ayoboye ko kibemerera kwanduza abandi benegihugu uburwayi bwabo.