RDC: Abasirikare 9 bafunzwe bazira kugurisha ibiribwa by’ingabo
Inzego z’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zataye muri yombi abasirikare icyenda b’igisirikare cya FARDC, bakekwaho kugurisha ibiribwa bigenewe ingabo ziri ku rugamba mu Burasirazuba bw’igihugu.
Aha’rejo ku wa kane tariki ya 06/11/2025, ni bwo aba basirikare bafashwe.
Aba basirikare barimo abayobozi bakuru b’ingabo, barimo abakomanda b’amaregiment ya 3414e, 2102e na 1303e, bakorera mu turere twa Beni, Butembo na Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa gisirikare agaragaza ko aba basirikare bashinjwa kugurisha ibiribwa birimo: Imifuka 250 by’ifu y’ubugari, Imifuka 80 by’umuceri, Imifuka 5 y’amata.
Abo basirikare, barimo abasirikare bakuru batanu n’abandi bane bo hasi, banashinjwa kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga igisirikare.
Umuyobozi wa operasiyo ya FARDC mu muri Sokola 1 Grand Nord, General Joseph Mugisa, yategetse ko bajyanwa ku rwego rwa zone de défense kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Mu gukurikirana iki kibazo, n’abandi baturage babiri batari abasirikare batawe muri yombi, bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bucuruzi bw’ibiribwa byari bigenewe ingabo ku rugamba.






