AFC/M23 yatanze impuruza.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyigisirikare rya AFC ryasabye amahanga gukora uko ashoboye agafatira ingamba ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bukomeje kwegereza abasirikare bayo hafi n’ahari ibirindiro by’abarwanyi b’iri huriro.
Ni byatangajwe n’umuvugizi w’iri huriro rya AFC/M23 bwana Lawrence Kanyuka, aho ibyo yatangaje yabinyujije kurubuga rwa x.
Kanyuka yavuze ko ingabo za FARDC ziri kurundwa ku bwinshi mu bice byegereye aho bagenzura, agaragaza ko ibyo babifashe nk’ububushotoranyi bukabije.
Avuga ko izo ngabo za RDC, ziri kumwe n’abafatanyabikorwa bazo barimo Ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Yakomeje avuga ko izo ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo zerekeje muri ibyo bice zikoreye ibibunda biremereye.
Uyu muvugizi wa AFC/M23 yanavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Kinshasa gifatwa nk’icyaha cyibasira inyokomuntu, kuko izo mbunda zigamije kurimbura abaturage b’inzirakarengane.
Ndetse kandi ko ari ikimenyetso cyagasuzuguro, kigaragaza ku mugaragaro ko leta y’i Kinshasa idashaka ibiganiro by’amahoro biri gukorwa.
Avuga kandi ko iyi Leta ya Congo iri gusenya ku mugaragaro inzira y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Ibindi yavuze ni uko Kinshasa yanze kubahiriza ibyo yiyemeje bijyanye no guhagarika imirwano mu gihe AFC/M23 yabishyize mu bikorwa, ibyo bigafatwa nk’ubugambanyi budakwiye kwihanganirwa.
Asoza avuga ko ihuriro ryabo ryizeye ko amahoro azagaruka binyuze mu biganiro, amenyesha ko mu gihe bazaraswaho n’ingabo za Leta ya Congo, bafite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abatuye baherereye mu bice bagenzura.