RDC: Byasabwe ko Kabila ahamwa ko ari Umunyarwanda.
Abanyamategeko bakorera mu kwaha ku butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, basabye urukiko rukuru rw’igisirikare cy’iki gihugu guhamya Joseph Kabila ibyaha ashinjwa nk’umunyarwanda, bahamya ko yiyitiriye Laurent Desire Kabila wabaye perezida mbere ye.
Tariki ya 21/08/2025, ni bwo urubanza rwa Kabila rwongeye gusubukura, abanyamategeko bavuga ko yahoze yitwa Hyppolyte Kanambe kandi ko yari Umunyarwanda wigiye amashuri muri Tanzania, ndetse ko yari afite n’ibikorwa ashyinzwe mu ngabo z’u Rwanda, ariko akihindura Umunye-Congo mu rwego rwo kugira ngo ayobore RDC.
Kabila ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu, kwica urubozo, ubwicanyi no kuzimiza abantu nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, kugaba ibitero ku basivili, ku nkambi, ku bitaro, ku mashuri, ubuhotozi ku rwego mpuzamahanga no gusahura nk’ibyaha by’intambara.
Ubundi kandi ashinjwa ibyaha byo kuba mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bw’i ki gihugu, kuyitera inkunga ndetse no kugambanira igihugu.
RDC inahamya ko Kabila ari we muyobozi mukuru w’uyu mutwe kandi ko yanabigaragaje ubwo yasuraga umujyi wa Goma n’uwa Bukavu mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.
Abanyamategeko basobanuye ko Kabila adakwiye guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu ngo kuko iki cyaha gihamwa umunyagihugu, ariko we akaba ari umunyamahanga.
Kimwecyo umwe mu bakoranye na Joseph Kabila ubwo yari akiri umukuru w’iki gihugu, nka Nehemie Mwilanya wabaye umuyobozi w’ibiro bye, yavuze ko kwambura uyu muyobozi imyirondoro ye ari icyaha, kandi ko mu gihe kiri imbere bizagorana guhangana n’ingaruka z’ibiri gukorwa.
Yagize ati: “Guhimba imyirondoro y’uwabaye umukuru w’igihugu, umuhungu w’intwari y’igihugu ufite nyina n’abavandimwe bakiriho hagamijwe inyungu za politiki ni icyaha cyo ku rwego rw’igihugu.”
Igitangaje, ubwo uru rubanza rwatangiraga byemejwe ko Kabila ari umuhungu wa Laurent Desire Kabila na Sifa Mahanya.