RDC: Corneille Nangaa yasobanuye icyafasha igihugu kugera ku mahoro arambye
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Corneille Nangaa, yatangaje ko inzira nyayo yo kugeza Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ku mahoro arambye no ku miyoborere itekanye ari uguhindura igihugu kikagendera ku miterere ya Repubulika Fedarale. Avuga ko ari wo muti w’igihe kirekire ku bibazo by’umutekano n’imiyoborere bimaze imyaka irenga 30 bishira igihugu mu mvururu idashira.
Nangaa yabitangaje kuwa kane, tariki ya 27/11/2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Yagaragaje ko imiterere y’ubutegetsi bushingiye i Kinshasa yananiranye, kuko itakibasha gukemura ibibazo bihangayikishije intara nyinshi, cyane cyane izo mu Burasirazuba ziheze mu bibazo by’imitwe yitwaje intwaro, ihungabana ry’umutekano, n’amakimbirane y’amoko.
Yagize ati:
“RDC ni igihugu kinini, gifite amoko menshi n’intara nyinshi. Uburyo bw’imiyoborere bwose buhurizwa i Kinshasa ntibukiri ku rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage bo mu ntara zitandukanye. Bakeneye ijambo mu mutekano wabo, mu mitungo yabo no mu iterambere ribagenewe.”
Nangaa ashimangira ko imiterere ya Repubulika Fedarale yaha buri ntara ububasha bwo kwiyobora, gutunganya umutungo wayo no gufata ibyemezo byihuse ku bibazo biyihangayikishije, aho gutegereza ubuyobozi bukuru bwa Kinshasa. Avuga ko iyi miterere itagamije na rimwe gutandukanya igihugu, ahubwo ko ari ugushakira Congo inzira y’imiyoborere igezweho, iha abaturage bose agaciro kandi igahosha ibibazo by’ingutu bimaze imyaka myinshi.
Iki gitekerezo gitanzwe mu gihe umutwe wa AFC/M23 ukomeje imirwano na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo mu Burasirazuba bw’igihugu. Muri ako karere, abaturage n’abanyapolitiki benshi bamaze imyaka myinshi basaba ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukora impinduka zikomeye, bavuga ko intara zabo zititabwaho ugereranyije n’ubunini bw’ ikibazo cyo kubura umutekano.
Nubwo bimeze bityo, guverinoma ya Kinshasa yo ihora irwanya icyifuzo cya Repubulika Fedarale, ivuga ko ishobora guteza ibyago byo gucagaguramo igihugu no guhangabanya ubusugire bwa Congo.
Nangaa yasabye ko habaho ibiganiro mpuzamahanga bifatika bigamije gusuzuma iki gitekerezo cy’amavugurura y’imiyoborere. Yemeza ko kudahindura uburyo igihugu kiyoborwa bizakomeza gushyira RDC mu mwijima w’intambara z’urudaca, ubukene, n’imiyoborere ikomeje kunanirwa gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati: “Nidutinda guhindura imiyoborere, RDC izakomeza kuba mu bibazo bidashira.”
Iyo ni yo mpuruza ya Nangaa, ushishikariza igihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gutangira ibiganiro byimbitse ku miterere ya Repubulika Fedarale nk’inzira ishobora guha RDC amahoro arambye n’iterambere ryuzuye.





