RDC: Drones za FARDC zateye ibisasu mu baturage bo mu Mikenke, humvikana impungenge z’umutekano
Amakuru aturuka mu gace ka Mikenke, kari muri secteur ya Itombwe muri teritwari ya Mwenga, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 15/11/ 2025, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zateye ibisasu muri ako gace hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones).
Umuturage wo muri Mikenke wavuganye na Minembwe Capital News yatangaje ko ibyo bisasu byaguye mu nyubako zahoze zicumbitsemo Col. Ekyembe, wahoze ayobora agace ka Mikenke mbere y’uko umutwe wa Twirwaneho uhabohoza mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Izo nyubako ziri hafi y’umunara wa Vodacom wo muri Mikenke.
FARDC yakoresheje drone izwiho ubushobozi bwo gukora ibitero bihanitse, abaturage banavuga ko ibi bitero byateye impagarara n’ubwoba, cyane ko ibisasu byaguye hafi y’aho abaturage basanzwe batuye.
Umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho uherutse gutangaza ko FARDC imaze iminsi ikoresha indege z’intambara na drones mu bitero byayo mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo no muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi – FARDC na AFC/M23 – ziri mu gihe cyagenewe guhagarika imirwano hagamijwe kubahiriza amasezerano y’agahenge yemeranyijwe mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar.
Amakuru aracyakurikiranwa…






