RDC: FRN Yafashe Ibice 4, Harimo Gihuha na Gasorogocyi: Ibisobanuro Birambuye ku Mirwano
Minembwe Capital News (MCN)
Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe na Joseph Kabila, rikomeje kwagura ibice rigenzura, mu gihe imirwano ikomeje guhuza abasirikare baryo n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’umwe mu basirikare bakuru ba FRN avuga ko iri huriro ryafashe agace ka Gihuha, nyuma yo gufata Gipimo, Nzohaha na Gasorogocyi. Ubu buhamya bugaragaza ko imirwano yabereye muri ibyo bice yamaze umunsi wose.
Uturere FRN ivuga ko yamaze gufata
Nk’uko uwo musirikare mukuru wa FRN yabibwiye MCN, uturere iri huriro rivuga ko ryafashe turimo Gipimo, Nzohaha, Gasorogocyi na Gihuha.
Mu butumwa yagejeje kuri MCN, yagize ati: “Gipimo, Nzohaha, Gasorogocyi na Gihuha twahafashe hose. Imirwano yatangiye saa kumi z’urukerera. Aka kanya burije, bivuze ko twarwanye umunsi wose.”
Aya makuru ashingiye ku buhamya bwatanzwe n’umwe mu basirikare bakuru ba FRN.
Kabanju, agace kavugwamo ibirindiro bya FARDC
Amakuru aturuka mu gace k’imirwano avuga ko Gihuha kari hafi ya Kabanju, ahavugwa ko hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC n’izindi ngabo zifatanya na zo mu bikorwa bya gisirikare.
Nk’uko ayo makuru abivuga, Kabanju ni hamwe muri utwo duce izo ngabo zishingiraho mu gutegura no kugaba ibitero mu bice bitandukanye, birimo Rugezi n’ahandi.
Hari kandi amakuru avuga ko indege zitagira abapilote (drones) za FARDC zihagurukira mu Kabanju na Gisanya, zigakora ibikorwa bya gisirikare mu bice birimo Biziba na Gipimo, aho abaturage benshi batuye.
Minembwe Capital News (MCN)
