RDC: FRN Yagize Icyo Ivuga ku Bitero bya FARDC n’Abambari Bayo muri Minembwe na Kaziba
Minembwe Capital News (MCN)
Lawrence Kanyuku, umuvugizi w’ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe na Joseph Kabila, yatangaje ko ingabo za FARDC n’abo bafatanya zagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Minembwe na Kaziba, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo ryihutirwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, Kanyuku yavuze ko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 26/10/2026, ibitero byibasiye agace ka Ku Wihene, mu Rugezi, n’utundi duce tuhakikije, mu karere ka Minembwe.
Yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo indege zitagira abapilote n’imbunda za moruteri za milimetero 120 na 82.
Yakomeje avuga ko ahagana saa kumi z’ijoro (04:00) zo kuri uyu wa Mbere, ibindi bitero byagabwe mu duce twa Mitimbili na Munanira, mu gace ka Kaziba, muri Teritwari ya Walungu.
Kanyuku yatangaje ko ibitero byari bikomeje mu gihe yatangazaga ayo makuru. Yashimangiye ko ingabo za FRN zikomeje guhangana n’ibyo bitero no kurinda abasivili bo mu duce byibasiwe.
Minembwe Capital News (MCN)
