RDC: Gen. Kapend yashyize FARDC na Polisi ku rwego rwo hejuru rw’imyiteguro y’intambara
Minembwe Capital News (MCN)
Jenerali Eddy Kapend, umuyobozi wa zone ya gisirikare ya 22 (22ᵉ Région militaire) ya FARDC, ifite icyicaro i Lubumbashi, yasabye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inzego za Polisi kongera kuba maso no gushyira imbaraga mu myiteguro y’intambara, ashimangira ko igihe cyo kuruhuka no kurangara cyarangiye.
Zone ya gisirikare ya 22 ikubiyemo intara zine za RDC: Haut-Katanga, Lualaba, Haut-Lomami na Tanganyika.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere i Lubumbashi, Gen. Kapend yagize ati: “Icyari gisigaye kuri twe ni uguhamagara ingabo tukazisubiza ku murongo, tukazishyira mu myanya yiteguye intambara. Iki si igihe cyo kuruhuka, kandi si n’igihe cyo kurangara.”
Iri tangazo rigaragaza ko ubuyobozi bwa gisirikare bushaka kongera ubushobozi bw’ingabo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano. Icyakora, nta makuru arambuye yatanzwe ku gikorwa cya gisirikare cyihariye, aho cyabera cyangwa igihe cyatangirira.
Minembwe Capital News (MCN)
