RDC: Imirwano Ikaze Yongeye Kubura Hagati ya AFC/M23 na FARDC n’Abambari Bayo i Walikale
Imirwano ikaze yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 27/11/2025, mu gace ka Kibati gaherereye muri grupema ya Luberike, muri teritwari ya Walikale. Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bahanganye bikomeye n’ingabo za Leta za FARDC, bari kumwe n’inyeshyamba za Wazalendo, mu bitero byaranzwe n’urusaku rukabije rw’imbunda ziremereye.
Amakuru yemejwe n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano muri Kibati avuga ko abarwanyi ba Wazalendo ari bo batangije igitero, bagamije gusenya ibirindiro bya AFC/M23. Abaturage bo muri ako gace na bo bemeza ko mu rukerera humvikanye amasasu menshi y’intwaro nto n’iza rutura mu bice bitandukanye bikikije Kibati.
Iyi mirwano yakoze ku buzima bw’abaturage, inatuma umuhanda munini uhuza Kibua na Kashebere uhagarara. Uyu muhanda ni umwe mu bifatwa nk’ingenzi mu bucuruzi no mu kwihuza kw’uturere, bityo guhagarara kwawo bikaba byazambije ubuhahirane n’iyindi mirimo y’abatuye muri kariya gace.
Abayobozi b’aho bavuga ko umwuka urushaho kuba mubi, ndetse ko urugamba rukomeje gukomera ku mpande zombi. Ibi bibaye ku nshuro ya kane mu minsi mike ishize, aho inyeshyamba za Wazalendo zongera kugerageza gufata Kibati, agace kamaze igihe kari mu maboko ya AFC/M23, kakaba gakomeje kuba isibaniro ry’intambara idahwema kwiyongera.
Abaturage barasaba Guverinoma ya RDC ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kongera ingamba zo guhosha iyi mirwano, bavuga ko ikomeje kwangiza imibereho yabo no guteza umutekano muke mu bice bitandukanye bya Walikale n’uturere duhana imbibi na yo.






