RDC: Imirwano Ikomeye Yongeye Kubura mu Bice Bitatu byo muri Bijombo, FRN Ivuga ko Yigaruriye Ibice Bimwe
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11/11/2026, hagati y’ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bice bitandukanye byo muri Grupema ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa RDC.
Amakuru Minembwe Capital News yahawe n’amasoko yayo agaragaza ko imirwano yabereye mu bice bya Ruhuha, Rubarati na Marimba, ahantu h’ingenzi muri Grupema ya Bijombo.
Ibi bice uko ari bitatu biherereye muri Grupema ya Bijombo, bikaba biri no ku murongo ugabanya uduce twa Ndondo na Rurambo.
Iyi mirwano yabaye hagati y’ingabo za FRN n’ihuriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko bakomoka mu bihugu by’i Burayi no muri Aziya.
Amakuru dukesha amasoko yacu agaragaza ko kugeza ubu imirwano igikomeje mu gace ka Rubarati, aho impande zombi zikomeje guhangana.
Ku rundi ruhande, ayo makuru avuga ko FRN yamaze kwigarurira ibice bya Ruhuha na Marimba, nyuma y’imirwano ikomeye bivugwa ko yatumye ingabo za FARDC n’abo bafatanyije bahunga muri ibyo bice.
Minembwe Capital News (MCN)
