RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili
Imitwe itutu yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ifatanya n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, irashinjwa guhohotera abasivili mu bice byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bikigenzurwa n’uru ruhande rwa Leta.
Bikubiye mu nyandiko yashyizwe hanze ku wa gatanu tariki ya 17/10/2025, aho yanditswe n’ubuyobozi bwa gakondo bw’Abahunde mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni inyandiko igaragaza ko igenewe abayobozi bakuru b’Ingabo n’ubuyobozi bw’intara Yaruguru.
Bakavuga ko iyi mitwe yitwaje intwaro y’abarwanyi ba Wazalendo yibasira abaturage ikabagarira nabi mu kubambura utwabo yitwaje ububasha ifite.
Iyi mitwe n’uwitwa UPDC uyobowe na Naoh Machano, mu gihe undi na wo uyobowe na Kigingu wo witwa PARECO-FF.
Iriya nyandiko ikomeza ivuga ko iyi mitwe yagiye ihonyora uburenganzira bwa muntu no guhohotera bya buri gihe abasivili.
Banagaragaje kandi ko iyi mitwe igenzura ibice biherereye muri ubu bwami bw’Abahunde, ko ikusanya imisoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukoresha kandi magendu mu gucyukura amabuye y’agaciro.
Ndetse kandi aba barwanyi bongeye ku gahato imisoro ku bagenzi amafaranga y’Amanye-kongo ari hagati y’igihumbi na 2000. Buri mugenzi wese uhanyura ngo yaba nta kintu yitwaje cyangwa agifite ya kwa uwo musoro.