RDC: Imvugo ya minisitiri Muzito kuri Joseph Kabila Yateje Impaka Zikomeye mu Nzego za Leta
Visi-Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe Ingengo y’Imari, Adolphe Muzito, yisanze mu kivunge cy’impaka zikomeye nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuyoboro wa televiziyo yo mu Bufaransa. Abajijwe ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kuzonga igihugu, Muzito yatangaje ko “Joseph Kabila atari umwanzi wa RDC.”
Iri jagambo ryahise rikurura impaka ndende mu nzego za politiki, cyane ko asa n’ahabanye n’umurongo wemewe wa Leta. Mu gihe Perezida Félix Tshisekedi amaze igihe agaragaza ku mugaragaro ko uwamubanjirije ku butegetsi, Joseph Kabila, afite uruhare rukomeye mu gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23, umaze kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ibyatangajwe na Muzito byongeye gukurura kwibaza ku ihuzabitekerezo riri mu buyobozi bukuru bwa Congo, by’umwihariko mu bihe igihugu kirimo by’ubukana bw’umutekano. RDC iri mu rugamba rukomeye rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro no gushimangira ubumwe n’ubusugire by’igihugu, ari na byo bisaba imvugo ihuriweho kandi isobanutse iturutse mu nzego zose z’ubuyobozi.
Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko aya magambo ashobora kongera icyuho mu Nteko Nyobozi, agashyira urujijo mu baturage ndetse no mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga. Mu gihe RDC ikomeje gushakisha inkunga n’ubufatanye bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke biyugarije, ubutumwa bumwe, bukomeye kandi buhuje imyumvire, bufatwa nk’inkingi y’ingenzi mu kurengera inyungu z’igihugu no gusigasira icyizere cy’abaturage n’amahanga.






