RDC: Indege ya Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro yafashwe n’inkongi, ubuyobozi bwavuze uko byagenze
Indege ntoya yo mu bwoko bwa Jet privé yari itwaye Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 17/11/2025, bituma abari bayirimo bose bahungishwa byihutirwa nyuma yo kugwa mu kibuga cy’indege gito giherereye mu ntara ya Haut-Katanga.
Abashinzwe umutekano bavuga ko umuriro watangiye ubwo indege yari imaze iminota mike ihagurutse, kuko yavagamo umwotsi warimo uturuka ku gice cy’inyuma cy’indege gishinzwe gutanga umuvuduko (reacteur). Umunyamakuru wacu wavuganye n’umwe mu bakozi bo ku kibuga yavuze ko abapilote bihutiye gusubiza indege ku butaka nyuma yo kubona ko ikibazo gikomeye.
“Twabonye indege igaruka mu maguru mashya, hari umwotsi mwinshi uturutse inyuma. Abakozi bacu bahise bahaguruka gutabara.”
Indege imaze kugwa, abashinzwe kuzimya umuriro bahise bayisanga, bazimya umuriro mu minota mike. Minisitiri n’itsinda rye uko ari bane bahise bakurwa mu ndege nta n’umwe wakomeretse, nk’uko byemejwe n’inzego za leta.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubwikorezi yavuze ko ubufatanye bw’inzego bwatumye habaho gukumira impanuka yashoboraga kuba mbi kurushaho.
“Abari mu ndege bose bameze neza. Ubutabazi bwatanzwe ku gihe burashimishije.”
Nubwo impamvu nyayo y’inkongi itaremezwa ku mugaragaro, inzego z’ubugenzacyaha zemeje ko zigiye gukora isuzuma ryimbitse ku mashini y’indege no ku makuru y’urugendo kugira ngo hamenyekane icyabiteye.
Abasesenguzi mu by’indege bavuga ko ishobora kuba ari ikibazo cya tekiniki kimaze igihe cyaragaragaye mu ndege ntoya zikoreshwa mu ngendo z’abayobozi bakuru, nubwo nta gihamya kiratangazwa kugeza ubu.
Perezidansi ya RDC yatangaje ko ikomeje gukurikirana iki kibazo, igaragaza ko hari ingamba zigiye gufatwa mu kunoza umutekano w’ingendo z’abayobozi b’igihugu no kuvugurura ibikoresho bishaje.






