RDC: Ingabo z’u Burundi zikomeje gupfira mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.
Ku mbugankoranyambaga,Abarundi bakomeje kuzitangaho ubutumwa bwa kababaro bugaragaza ko Ingabo zabo ziri gupfira gushira mu ntambara ibera mu Ntara ya Kivu Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Imyaka ibiri irihiritse ingabo z’u Burundi zifasha igisirikare cya Leta ya Kinshasa ku rwanya umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni ubufasha kandi ingabo z’u Burundi zihuriyemo n’iz’u muryango wa SADC, abacancuro, Wazalendo n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Gusa n’ubwo ingabo z’igihugu cya RDC zifashwa n’ibihugu byinshi mu kurwanya umutwe wa M23 ntibibuza ko uwo mutwe ukomeza kwigarurira uduce twinshi turimo n’imijyi ikomeye, ndetse kandi izo ngabo zamahanga zikaburira ubuzima bwazo ku bwinshi muri iyo ntambara.
Ahagana mu kwezi kwa Cumi umwaka w’ 2023, M23 yabohoje umujyi ukomeye wa Kitshanga, aho ndetse urugamba rwo gufata icyo gice, abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana baruburiyemo ubuzima harimo n’abafashwe amatekwa, ndetse n’abandi baburirwa irengero.
Mu cyumweru gishize, ubwo kandi umutwe wa M23 wafataga centre y’ingenzi ya teritware ya Masisi, hapfuye abasirikare b’u Burundi benshi barimo n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant, witwa Patience Gapara.
Ni umusirikare wari intwari cyane, nk’uko Abarundi benshi bakomeje kubigaragaza ku mbugankoranyambaga; umwirondoro we ugaragaza ko yavutse mu 1991 kandi ko akomoka mu ntara ya Mwaro.
Uyu musirikare, biri kuvugwa ko yakundaga cyane igihugu cye, ari nabyo byatumye yinjira igisirikare akiri muto.
Ati: “Yagize umutima wo gukunda igihugu akiri muto. Ababanye nawe bavuga ko ntako atagize kugira ngo bajane mu gisirikare bazarinde ubusugire bw’igihugu cyabo.”
Bakomeje bavuga ko kubwiwe yumvaga kuba umusirikare ari yo nzira yonyine, yofasha igihugu cye.
Uyu musirikare uri muri benshi b’u Burundi baguye ku rugamba muri RDC, yize ku ishuri rya kaminuza y’igisikare ya ISCAM muri promotion ya 46.
Byanavuzwe kandi ko Patience Gapara yoherejwe muri RDC nyuma y’uko yari amaze igihe gito avuye muri Somalia, aho ingabo z’u Burundi zimaze igihe ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye(LONI).
Aya makuru anavuga kandi ko Lieutenant Gapara yapfanye n’abasirikare benshi, nubwo amazina yabo bapfanye ataramenyekana.
Hagataho imirwano irakomeje ku mirongo y’urugamba muri teritware ya Masisi, hagati y’uruhande rwa Leta n’umutwe wa M23.
Usibye ko amakuru ava muri ibyo bice ahamya ko M23 iri gukubita inshuro uruhande ru rwanirira Leta ya Kinshasa, ndetse kandi ko uwo mutwe uri no kwigarurira uduce twagenzurwaga na FARDC n’abambari bayo mu buryo budasanzwe.