Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC: Ingabo z’u Burundi zikomeje gupfira mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 9, 2025
in Regional Politics
0
RDC: Ingabo z’u Burundi zikomeje gupfira mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.
118
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC: Ingabo z’u Burundi zikomeje gupfira mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ku mbugankoranyambaga,Abarundi bakomeje kuzitangaho ubutumwa bwa kababaro bugaragaza ko Ingabo zabo ziri gupfira gushira mu ntambara ibera mu Ntara ya Kivu Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Imyaka ibiri irihiritse ingabo z’u Burundi zifasha igisirikare cya Leta ya Kinshasa ku rwanya umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu Yaruguru.

Ni ubufasha kandi ingabo z’u Burundi zihuriyemo n’iz’u muryango wa SADC, abacancuro, Wazalendo n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.

Gusa n’ubwo ingabo z’igihugu cya RDC zifashwa n’ibihugu byinshi mu kurwanya umutwe wa M23 ntibibuza ko uwo mutwe ukomeza kwigarurira uduce twinshi turimo n’imijyi ikomeye, ndetse kandi izo ngabo zamahanga zikaburira ubuzima bwazo ku bwinshi muri iyo ntambara.

Ahagana mu kwezi kwa Cumi umwaka w’ 2023, M23 yabohoje umujyi ukomeye wa Kitshanga, aho ndetse urugamba rwo gufata icyo gice, abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana baruburiyemo ubuzima harimo n’abafashwe amatekwa, ndetse n’abandi baburirwa irengero.

Mu cyumweru gishize, ubwo kandi umutwe wa M23 wafataga centre y’ingenzi ya teritware ya Masisi, hapfuye abasirikare b’u Burundi benshi barimo n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant, witwa Patience Gapara.

Ni umusirikare wari intwari cyane, nk’uko Abarundi benshi bakomeje kubigaragaza ku mbugankoranyambaga; umwirondoro we ugaragaza ko yavutse mu 1991 kandi ko akomoka mu ntara ya Mwaro.

Uyu musirikare, biri kuvugwa ko yakundaga cyane igihugu cye, ari nabyo byatumye yinjira igisirikare akiri muto.

Ati: “Yagize umutima wo gukunda igihugu akiri muto. Ababanye nawe bavuga ko ntako atagize kugira ngo bajane mu gisirikare bazarinde ubusugire bw’igihugu cyabo.”

Bakomeje bavuga ko kubwiwe yumvaga kuba umusirikare ari yo nzira yonyine, yofasha igihugu cye.

Uyu musirikare uri muri benshi b’u Burundi baguye ku rugamba muri RDC, yize ku ishuri rya kaminuza y’igisikare ya ISCAM muri promotion ya 46.

Byanavuzwe kandi ko Patience Gapara yoherejwe muri RDC nyuma y’uko yari amaze igihe gito avuye muri Somalia, aho ingabo z’u Burundi zimaze igihe ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye(LONI).

Aya makuru anavuga kandi ko Lieutenant Gapara yapfanye n’abasirikare benshi, nubwo amazina yabo bapfanye ataramenyekana.

Hagataho imirwano irakomeje ku mirongo y’urugamba muri teritware ya Masisi, hagati y’uruhande rwa Leta n’umutwe wa M23.

Usibye ko amakuru ava muri ibyo bice ahamya ko M23 iri gukubita inshuro uruhande ru rwanirira Leta ya Kinshasa, ndetse kandi ko uwo mutwe uri no kwigarurira uduce twagenzurwaga na FARDC n’abambari bayo mu buryo budasanzwe.

Tags: AbarundiMasisi
Share47Tweet30Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Hatanzwe umucyo icyatumye Abanyamulenge babuzwa kugera i Baraka.

Hatanzwe umucyo icyatumye Abanyamulenge babuzwa kugera i Baraka.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?