RDC: Izamuka ry’ibiciro ry’igihugu rishobora guhungabanya ingengo y’imari ya 2025, abasesenguzi baraburira
Izamuka ridateguye ry’ifaranga ry’igihugu, Franc Congolai, riravugisha benshi mu nzego z’ubukungu no mu banyapolitiki, nyuma y’uko abasesenguzi batandukanye bagaragaje impungenge ko ryaba rigiye gushyira mu kaga ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya 2025.
Kuri uyu wa kabiri, itariki ya 04/11/2025, bwana Prof. Godé Mpoy, inzobere mu bukungu, yasobanuye ko iyo ifaranga ry’igihugu rizamutse ku kigero kidashingiye ku mbaraga z’ubukungu zifatika, bishobora guteza impinduka mu mibare, cyane cyane mu rwego rw’imisoro. Yagize ati: “Imisoro ishingira ku gaciro k’idolari. Iyo igabanutse bitungaranye, amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta ahita agabunuka.
Ibi bivuze ko ingengo y’amafaranga ava mu misoro ishobora kugabunaka, bigateza ibibazo mu kwishyura abakozi ba Leta, gukomeza imishinga y’igihugu ndetse no kohereza ingengo y’imari mu ntara, zishingiye cyane ku yo zoherezwa n’ubutegetsi bukuru.
Abahanga b’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga basaba ko haba guhuza politiki z’ifaranga n’izimari hagati ya Banki nkuru ya RDC,BCC , na minisiteri y’imari, kugira ngo hatabaho guta icyerekezo cy’ubukungu bw’igihugu, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo byinshi by’umutekano n’ubukungu.
Raporo y’ibiganiro hagati ya guverineri wa BCC n’inteko ishinga amategeko iherutse gusohoka yerekanye ko inyuma y’iyo “stabilite de façade” hashobora kuba hihishe ingorane z’ikinyuranyo cy’ingengo y’imari n’ihungabana ry’ubukungu.
André Wameso, visi minisitiri w’ubukungu, yatangaje ko iyi politiki igamije guteza imbere ifaranga ry’igihugu kandi yizeza ko izagira impinduka z’igihe kirere. Ariko abasesenguzi batandukanye basanga ayo magambo arimo kwirengangiza ibibazo biri ku isonga, aho bavuga ko gushimangira ifaranga ry’igihugu binyuze mu buryo buteguwe nabi bishobora gushyira ubukungu mu kaga.






