RDC: Kwiyerekana nk’ushaka amahoro? Impaka ku cyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo gutangaza ifungurwa ry’Ikibuga cya Goma ataganiriye na AFC/M23 ikigenzura
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yatangaje ko ikibuga mpuzamahanga cya Goma kimaze amezi arenga icyenda gifunze kubera intambara kizafungurwa mbere y’uko ukwezi kwa cumi nabiri kurangira. Ariko icyemezo cye cyateje impaka zikomeye, cyane cyane kubera ko cyafashwe hatabayeho ibiganiro n’umutwe wa AFC/M23, ugenzura aka gace kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iki cyemezo cyafashwe mu nama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 14/11/2025, aho minisiteri zifite ibikorwaremezo n’ubwikorezi zategetswe gutegura ifungurwa ry’ikibuga no kurishyiraho imikorere mishya.
Leta ya Kinshasa ivuga ko iki gikorwa kigamije gufasha abaturage bo mu burasirazuba bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke no kubura ibikorwa by’ubutabazi kubera imirwano imaze igihe.
Iyi gahunda y’ikibuga cy’indege cya Goma yatangajwe bwa mbere i Paris mu nama yiga ku mahoro mu burasirazuba bwa RDC, tariki ya 30/10/ 2025, yitabiriwe na Perezida Emmanuel Macron, Perezida Tshisekedi n’abandi bayobozi bo mu karere.
Kuba perezida Tshisekedi yaratangaje iki gikorwa mu ruhame mpuzamahanga atarabanza kuganira n’uruhande rufite ikibuga mu nshingano, AFC/M23, abasesenguzi babifata nk’igikorwa cyo kwiyerekana nk’ushaka amahoro, ariko hatabayeho intambwe y’ingenzi yo kuganira ku bibazo bya politiki n’umutekano biri ku butaka.
Inzobere mu mutekano wo mu karere zigaragaza ko gufata icyemezo nk’iki nta biganiro bibaye hagati ya Kinshasa na AFC/M23 gishobora kutagira ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa.
Kongeraho, kuba Kinshasa ivuga ko ariyo izagena imikorere y’ikibuga mu gihe idafite ububasha mu gice giherereyemo, abasesenguzi babifata nk’ikimenyetso cyo kudahuza ku mibare ya politiki n’ukuri.
Abahanga mu bya dipolomasi basobanura ko Perezida Tshisekedi ashobora kuba ashaka kongera icyizere mpuzamahanga, cyane cyane nyuma y’uko uburasirazuba bwa RDC bukomeje kujya mu bibazo by’umutekano bitagira iherezo.
Ariko nta bufatanye na AFC/M23, icyemezo gishobora kuguma mu magambo, nk’uko n’ubundi byagiye biba ku bindi byemezo byatangajwe na Leta ya RDC mu bihe byashize.
Mu gihe ibibazo by’umutekano bigikomeje kugaragara, abaturage bo mu mijyi ya Goma na Bukavu bamaze amezi batabona serivisi z’imari nyuma y’uko Kinshasa ihagaritse uburyo bwa banki (système bancaire) mu bice biri mu maboko ya AFC/M23.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko niba koko hari ubushake bwo gufasha abaturage, Leta ya RDC yakagombye no gufungura serivisi z’imari kugira ngo abaturage babone amafaranga yabo, kuko biri mu bikenewe by’ihutirwa.
Kugeza ubu, icyemezo cyo gufungura ikibuga cya Goma kirafatwa na benshi nk’igisubizo cya politiki yo kwiyerekana, aho kuba igikorwa gifatika gishyigikiwe n’umugambi uhamye wo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Gufungura iki kibuga cy’ingenzi mu bikorwa by’ubutabazi n’ubwikorezi bisaba ibiganiro nyabyo hagati ya RDC na AFC/M23, kugira ngo hashyirweho inzira isobanutse, ihamye kandi yizewe.
Iyi nyandiko ishingiye ku makuru yatanzwe n’umusomyi wa Minembwe Capital News, utifuje ko amazina ye atangazwa.






