RDC: Leta ya Tshisekedi Ivuze Ijambo Rikomeye ku Rugendo rwa C64 i Goma, Ibyitezwe Birushaho Gushyuha
Minembwe Capital News (MCN)
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwihanangirije abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bateganya kujya mu mujyi wa Goma guhura n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila, buburira ko bashobora gukurikiranwa n’ubutabera baramutse bakoze urwo rugendo batabanje kubiherewa uburenganzira na Kinshasa.
Ibi byatangajwe na Jacquemain Shabani, Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa Gatatu, tariki ya 04/11/2026.
Shabani yavuze ko nta munyapolitiki ukwiye kujya mu bice ubutegetsi bwa Kinshasa bufata nk’ibigenzurwa n’umwanzi, agamije kuhahurira n’abantu Leta ifata nk’abayirwanya, atabanje kubiherwa uburenganzira.
Yagarutse ku rugendo Joseph Kabila yagiriye i Goma, avuga ko mu ntangiriro yari yatangaje ko agiye kuganira n’ihuriro rya AFC/M23, nyuma ryaje guhinduka ihuriro rya FRN, ariko ko nyuma byaje kugaragara ko na we afite uruhare mu bikorwa byaryo.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbibutse ko uwahoze ari Perezida yagiye i Goma avuga ko agiye kuganira na bo. Nyuma yatangaje uruhare rwe.”
Minisitiri Shabani yongeyeho ko abanyapolitiki bazarenga kuri iyo myitwarire bashobora gukurikiranwa hashingiwe ku mategeko ya RDC.
Iyi miburo ya Leta ije mu gihe ihuriro C64, rigizwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, ririmo gutegura urugendo rwo kujya i Goma guhura na Joseph Kabila. Muri iri huriro harimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Augustin Matata Ponyo na Jean-Marc Kabund.
Mu mpera z’ukwezi kwa cumi 2026, C64 yari yatangaje ko ishaka guhura na Perezida Félix Tshisekedi na Joseph Kabila, mu rwego rwo gushaka icyo yise “igisubizo cy’Abanye-Congo” ku bibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kwugariza igihugu.
Moïse Katumbi yasobanuye ko bamwe mu bagize C64 bari i Kinshasa ari bo bazahura na Perezida Tshisekedi, mu gihe we na Augustin Matata Ponyo bateganya kujyana n’itsinda rizasura Goma, kuko bo bari mu buhungiro.
Katumbi yagize ati: “Tuzajyana i Goma. Goma iri muri RDC, Kabila ni Umunye-Congo.”
Yavuze kandi ko guhura na Joseph Kabila bidakwiye gufatwa nk’ikibazo, ashingiye ku kuba na Leta ya RDC ubwayo yaragiye mu biganiro bya Doha n’uruhande ruyobowe n’abagize ihuriro rya FRN.
C64 ishimangira ko ishyigikiye ibiganiro bya politiki byitabirwa n’impande zose, mu rwego rwo gushakira igihugu umuti w’ibibazo byacyo. Icyakora, iri huriro rivuga ko rirwanya ko ubutegetsi buhindurwa hakoreshejwe intwaro, ndetse no guhindura Itegeko Nshinga hagamijwe kugera kuri izo mpinduka.
Minembwe Capital News (MCN)
