RDC: Lt.Gen.Masunzu n’umwungirije batawe muri yombi, bashinjwa icyuho ku rugamba no kuvugana na Kabila, inkuru irambuye
Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano yemeza ko Lieutenant General Pacifique Masunzu, umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’umwungirije Colonel Bwange Safari, bafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 02/11/2025, i Kisangani maze bahita boherezwa i Kinshasa.
Bivugwa ko ifatwa ryabo ryategetswe na General Jules Banza, umuyobozi wungirije w’igisirikare cya RDC, wari uri i Kisangani, aho ashinja Gen.Masunzu kudakumira ifatwa ry’agace ka Nzibira n’umutwe wa M23, ibintu byafashwe nk’icyuho gikomeye mu mutekano w’igihugu.
Amakuru yo ku ruhande avuga ko yafashwe nyuma y’uko aketsweho kuvugana na Joseph Kabila wayoboye RDC imyaka 18. Ubu aherereye mu bice byafashwe na Allience Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP.
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare avuga ko Gen. Masunzu yaketsweho no kuvugana na Joseph Kabila, wahoze ayobora RDC, ubu bivugwa ko afitanye umubano n’ihuriro AFC/M23/MRDP, riri mu rugamba rwigaruriye uduce twinshi tw’uburasirazuba bwa Congo.
Lt.Gen.Masunzu, yarayoboye zone militaire ya gatatu(3ème zone de Dèfense) ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, azwi cyane mu turere twa Uvira, Fizi, Mwenga na Minembwe, aho yari yarafashe nk’ibirindiro bye bikomeye.
Mu bihe bishize, Masunzu yakunze kunengwa cyangwa gushidikanywaho kubera imibanire ye n’imitwe yitwaje intwaro, bamwe bakamushinja gukinira ku mpande 2 hagati ya Leta n’imitwe irwanya ubutegetsi.
Iryo fatwa ribaye mu gihe Ingabo za FARDC zikomeje gutsindwa ku rugamba, aho AFC/M23/MRDP-Twirwaneho igenda yigarurira ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Ibi bikomeje guteza igitutu gikomeye ku buyobozi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Iri tabwa muri yombi kandi rirongera kugaragaza ukutizerana mu ngabo no mu buyobozi bukuru, aho bamwe bakekwaho kwihisha inyuma y’umutekano muke mu gihugu.
Gufata Masunzu ni ubutumwa bukomeye ku bandi bayobozi b’igisirikare bashobora kuba bakorana n’inyeshyamba cyangwa badakora inshingano zabo neza.
Ku rundi ruhande, hari ababona ko iri fatwa rishobora gutera umwuka mubi mu bice Masunzu yarazwimo cyane, bigatera kutumvikana mu ngabo mu gihe igihugu gihanganye n’imitwe irwanya ubutegetsi.
Amakuru y’ubu yemeza ko Masunzu afungiwe muri CNS i Kinshasa, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse ku mibanire ye, inshingano ze za gisirikare, n’ibindi bishobora kuba bifitanye isano n’umutekano muke mu gihugu.






