RDC: Me Azarias Ruberwa Yasabye Isi Gutabara byihuse mu Minembwe, Aburira ku Byago Bikomeye byibasira Abasivili
Me Azarias Ruberwa, wabaye Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage no kuvugurura inzego za Leta (decentralisation) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse akaba yaranabaye Visi Perezida w’iki gihugu, yashyize ahagaragara itangazo rikomeye ku wa Gatanu tariki ya 20/02/2026, agaragaza impungenge zikomeye ku mutekano n’ubutabazi mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Epfo, by’umwihariko mu Minembwe no mu nkengero zayo.
Mu ijambo rye, Ruberwa yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibitero bikomeje kwiyongera, nubwo hari hatangajwe agahenge k’intambara (cessez-le-feu) kari kagamije kugarura ituze. Yibukije ko ako gahenge kashyizweho ku buhuza bwa Angola, gashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko mu by’ukuri imirwano yakomeje gufata indi ntera.
Ruberwa si umunyapolitiki mushya mu bibazo by’umutekano w’uburasirazuba bwa Congo. Yabaye umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa RCD mu Ntambara ya Kabiri ya Congo, aho yagize uruhare mu biganiro by’amahoro byasize hashyizweho inzego z’inzibacyuho mu 2003. Muri iyo nzibacyuho, yabaye umwe mu ba Visi Perezida bane ba RDC ku butegetsi bwa Joseph Kabila, aho yari ashinzwe ibijyanye na politiki n’umutekano.
Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kuba umwe mu banyapolitiki bagaruka kenshi ku kibazo cy’umutekano mu misozi ya Uvira, Fizi na Minembwe, ahatuye cyane Abanyamulenge. Mu 2019, yagizwe Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage no kuvugurura inzego z’imitegekere mu butegetsi bwa Félix Tshisekedi, ashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ihame ry’imiyoborere ishingiye ku ntara n’uturere twigenga nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.
Mu itangazo rye, Ruberwa yashinje ihuriro rigizwe n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Maï-Maï n’umutwe wa FDLR, kuba zakajije ibitero ku baturage, by’umwihariko ku Banyamulenge. Yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, abasivili bagabweho ibitero hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones), intwaro ziremereye n’amabombe aremereye.
Yatanze urugero rw’umwana w’umwaka umwe wapfiriye mu nzu yagabweho igitero cya drone, ndetse n’umukecuru w’imyaka 101 warashwe urusasu. Yagize ati: “Abaturage barimo guhigwa nk’inyamaswa, baraswaho n’indege zitagira abapilote n’intwaro ziremereye.”
Yanashinje uruhande rwa Leta gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara, avuga ko abaturage ba Minembwe bagoswe kandi batemerewe kugera ku masoko no kugura ibiribwa.
Kubera uburemere bw’ibirego n’imiterere y’ibitero avuga ko byibasiye abasivili ku buryo bugaragara, Ruberwa yasabye ko hafungurwa iperereza mpuzamahanga ryigenga, rikazagaragaza abaryozwa ibyaha bikomeye bishobora kuba biri gukorwa.
Yasabye kandi ko hakorwa igikorwa cyihuse cyo gutabara abaturage, agaragaza impungenge ko hashobora kubaho jenoside yakorerwa Abanyamulenge, ashingiye ku byo avuga ko ari umugambi wateguwe n’inzego zimwe za Leta y’u Burundi n’iya RDC wo kubarimbura mu misozi y’i Mulenge, Minembwe, i Ndondo, Rugezi, Mikenke na Rurambo.
Yibukije ko abaturage ba Uvira na Minembwe bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi baturage ba RDC, kandi ko Leta igomba kurinda uburenganzira bwabo nta vangura iryo ari ryo ryose.
Ku rundi ruhande, Ingabo za RDC (FARDC) n’ihuriro AFC/M23 bakomeje gushinjanya kutubahiriza amasezerano y’agahenge yashyizweho mu bihe bitandukanye ku buhuza bwa Angola, Qatar cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byatumye ahantu nka Minembwe, Walikale, Rutshuru, Fizi, Uvira na Masisi hakomeza kuba isibaniro ry’imirwano n’itangazo ku rundi, mu gihe abaturage ari bo bakomeje kwicwa, kwimurwa no kubura ibiribwa.
Itangazo rya Me Azarias Ruberwa ryongeye kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko mu misozi ya Minembwe. Amagambo ye asaba ko amahanga n’ubuyobozi bwa Congo gufata ingamba zihuse zo kurengera abasivili no gukora iperereza ryigenga ku byaha bikekwa.
Mu gihe impande zihanganye zikomeje guterana amagambo no gushinjanya, icyizere cy’abaturage gishingiye ku kuba amahoro arambye yashyirwa imbere, uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa, kandi abakoze ibyaha bakabihanirwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.






