• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

RDC : Minisitiri Mutamba yahakanye ibivugwa ko yishe abantu.

minebwenews by minebwenews
January 6, 2025
in sport & entertainment
0
RDC : Minisitiri Mutamba yahakanye ibivugwa ko yishe abantu.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC : Minisitiri Mutamba yahakanye ibivugwa ko yishe abantu.

Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokorasi ya Congo, Constant Mutabamba yahakanye ibivugwa ko Leta y’igihugu cye yishe imfungwa 102.

Ni amakuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abanyamerika, Associated press aho bivuga ko Mutamba yabyemeje ubwo yari mu kiganiro n’ibyo biro ntara makuru.

Gusa Mutamba yahakanye aya makuru avuga ko atigeze aha AP ikiganiro.

Inkuru ya Associated press ivuga ko Leta ya Kinshasa yishe imfungwa 102 mu cyumweru gishize, ndetse ko abandi 70 bategereje igihano cy’urupfu.

AP ivuga ko abagabo bari mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 18, bazwiho ubujura bwo mu mujyi biciwe muri Gereza ya Angenga mu ntara ya Mangola, yahoze Ari agace k’intara ya Equateur.

Iyi nkuru kandi igaragaza ko abantu 45 bishwe mu mpera z’u kwezi kwa cumi nabiri 2024, abandi 57 bishwe mu mpera zakiriya cyumweru gishize.

Nyamara kandi ibinyamakuru byandikirwa i Kinshasa bivuga ko muri operasiyo yiswe Ndobo, minisitiri Mutamba yakurikiye umuhango wo kujyana muri Gereza ya Angenga imfungwa 70 akaba yaranazisabye gusezera ku bo zahemukiye no gusaba imbabazi bwa nyuma.

Bivugwa ko Mutamba yagize ati: “Turi ku cyumweru, mu giye kwicwa, mutangire musabe imbabazi.”

Ngo yakomeje agira ati: “Musabe imbabazi abo mwahemukiye, abo mwishe, n’abagore mwafashe ku ngufu . Uyu munsi muragiye ariko ntabwo muzagaruka.”

Ndetse kandi ngo yakomeje abwira iz’i mfungwa ko hagiye gushyirwa mu bikorwa igihano cy’urupfu.

Insoresore z’i Kinshasa zishoye mu bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi , zakunze gutungwa agatoki mu guhungabanya umutekano mu bikorwa bakora.

Bamwe muri izo nsoresore , leta yagiye ibafata ikabajyana ahantu hihariye bakagororwa, bakanigishwa guhinga no gukora indi mirimo.

Tags: 102KinshasaMutamba

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?