RDC yasinyanye amasezerano mu bufatanye butandukanye n’igihugu cy’u Burusiya.
Igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Burusiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi, ibya gisirikare, ingufu ndetse n’ubuhahirane.
Ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ayo masezerano yasinywe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga, Thérèse Wagner Kayikwamba mu gihe ku ruhande rw’u Burusiya byari bihagarariwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wayo, Sergey Lavrov.
Ni amasezerano ibi bihugu byombi byasinye ku wa Gatandatu tariki ya 09/11/2024.
Iyi gahunda yashyizweho mu mwaka w’ 2019 hagamijwe guha impande zombi uburyo bwo kugirana ibiganiro bihamye ku bufatanye bwabo.
U ruhande rwa Leta ya Kinshasa, rwanashimiye byimazeyo u Burusiya ku nkunga bukomeje gutanga mu bibazo iki gihugu gifite by’intambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Kayikwamba wari ubihagarariye yagize ati: “Repubulika ya demokarasi ya Congo irashimira cyane ubufatanye bukomeje kugaragara, harimo n’ubuhagarariye mu nzego mpuzamahanga. Mu kanama k’umutekano ka LONI, igihugu cyanyu gifite uruhare rukomeye ku bibazo byihariye byo mu Burasirazuba bwa RDC. Dufite ishimwe rikomeye ku bufasha bwose dukesha u Burusiya twizeye ko buzahoraho.”
Yongeye gushimira ubushake bwa RDC bwo gukomeza kongera ibyo bamaze kugeraho mu bufatanye n’igihugu cy’u Burusiya mu nzego zitandukanye z’ubufatanye.
“Mu mwaka w’ 2025, tuzaba dufite umwaka udasanzwe ku bihugu byombi. Umwaka tuzizihizamo isabukuru y’imyaka 65 y’ubwingenge bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ariko kandi n’isabukuru y’imyaka 65 y’umubano wacu.”