• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC mu Rujijo Rukomeye, FARDC Ishinja Abantu ba Hafi ya Perezida Tshisekedi Kuyobora Umutwe wa Mobondo Wishe Abasirikare

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 29, 2025
in Conflict & Security
0
RDC mu Rujijo Rukomeye, FARDC Ishinja Abantu ba Hafi ya Perezida Tshisekedi Kuyobora Umutwe wa Mobondo Wishe Abasirikare
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC mu Rujijo Rukomeye, FARDC Ishinja Abantu ba Hafi ya Perezida Tshisekedi Kuyobora Umutwe wa Mobondo Wishe Abasirikare

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ibirego bikomeye bishinja bamwe mu bantu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi kuba inyuma y’umutwe witwaje intwaro wa Mobondo, umaze imyaka irenga itatu uhungabanya umutekano mu burengerazuba bw’igihugu, ukaba uherutse no kwica abasirikare batanu ba Leta.

READ ALSO

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

Aya makuru yatangajwe tariki ya 28/12/ 2025 n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara za Kwilu, Mai-Ndombe na Kwango, Capt Anthony Mwalushay, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Capt Mwalushay yavuze ko uretse kuba bamwe mu bashyigikiye Perezida Tshisekedi bashinjwa kuyobora Mobondo mu ibanga, hari n’abandi bafitanye imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati:
“Dufite amakuru yizewe agaragaza ko hari abantu bakorana n’imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bw’igihugu. Ku kibazo cya Mobondo, igiteye inkeke ni uko benshi mu bayishigikira baba ari abantu bagaragara nk’abari hafi ya Perezida wa Repubulika. Ku manywa baba ari nk’intama, ariko nijoro bakayobora ibikorwa bya Mobondo.”

Uyu muvugizi wa FARDC yatangaje ko mu mirwano iheruka, abarwanyi 15 ba Mobondo bishwe, mu gihe hari n’abandi bafashwe mpiri. Yongeyeho ko bamwe mu bafashwe batangaje amazina y’abantu bakomeye bo muri RDC bakekwaho gukorana n’uyu mutwe.

Ati:
“Inzego zacu z’umutekano zirimo gukora iperereza ryimbitse mbere y’uko dutangaza amazina n’ibindi bimenyetso ku mugaragaro. Niba hari abo muri Kinshasa bashyigikiye aba bantu biyitirira ubworoherane, nyamara bakaba inyuma ya Mobondo ku nyungu za politiki, twebwe nk’ingabo tuzakora inshingano zacu twifashishije intwaro zemewe n’amategeko.”

Umutwe wa Mobondo ugizwe ahanini n’abantu bo mu bwoko bwa Yaka, batuye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC. Watangiye kugaba ibitero bikomeye mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2022, ugamije ingabo za Leta n’abaturage bo mu bwoko bwa Teke, ahanini bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka n’ubuyobozi bw’uturere.

Ibikorwa by’uyu mutwe byateje umutekano muke ukabije mu bice byinshi birimo icyaro gikikije Kinshasa, ndetse no mu ntara za Mai-Ndombe, Kwilu, Kongo Central na Kwango, aho abaturage ibihumbi byahitanywe n’ubwicanyi, abandi bagahunga ingo zabo.

Mu bihe bya vuba, abarwanyi ba Mobondo batangiye no kwagura ibitero byabo mu bice byo mu murwa mukuru, cyane cyane Maluku na Kingakati. Gusa Leta ya RDC ivuga ko yafashe ingamba zikomeye za gisirikare n’iz’umutekano, hagamijwe gukumira ko umutekano wa Kinshasa wazamba nk’uko byagenze mu zindi ntara zo mu burengerazuba bw’igihugu.

Ibi birego bikomeye bya FARDC bikomeje guteza impaka n’impungenge mu rwego rwa politiki n’umutekano, mu gihe abaturage n’abasesenguzi bategereje ibisubizo by’iperereza byasezeranyijwe n’inzego z’igihugu.

Tags: FardcMobondoTshisekedi

Related Posts

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru

September 25, 2026
Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano
Conflict & Security

Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano

September 25, 2026
Next Post
Israel Yinjiye mu Igihe Gishya cy’Intambara, Ivumbuye Ikoranabuhanga Rihanitse ryo ku Rwego Rukomeye

Israel Yinjiye mu Igihe Gishya cy’Intambara, Ivumbuye Ikoranabuhanga Rihanitse ryo ku Rwego Rukomeye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?