RDC na AFC/M23 Basinyiye i Doha Amasezerano Akomeye yo Guteza Imbere Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) byashyize umukono ku nyandiko y’ingenzi ishingiye ku mwanzuro wafatiwe mu Nama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari, igamije gushimangira inzira y’amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Iri sinywa ryabereye i Doha rikurikiye inama ya Mekanizime ishinzwe gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge hagati y’impande zombi. Iyo nama yateguwe na Leta ya Qatar, mu rwego rw’imbaraga ikomeje gushyira mu gufasha gukemura amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwazo bwo kubahiriza agahenge no gushyira mu bikorwa Amasezerano Ngenderwaho ya Doha agamije amahoro, yasinywe tariki ya 15/12/2025. Ziyemeje kandi gushyira mu bikorwa, mu bwitange n’ubunyangamugayo, inshingano zose ziteganywa n’ayo masezerano, mu rwego rwo gushyigikira no kwihutisha inzira y’amahoro.
Iyo nama yitabiriwe n’abagize Mekanizime, inakurikirwa n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Repubulika ya Togo nk’umuhuza wagenwe na AU, ndetse n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye binyuze muri MONUSCO n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL).
Abitabiriye inama baganiriye ku ishusho rusange y’umutekano, hibandwa ku mbogamizi zikigaragara ndetse n’amahirwe yo gukomeza inzira y’amahoro. Bashimangiye ko hakenewe ingamba zifatika zo kongera imbaraga mu gukurikirana, kugenzura no gusangira amakuru, hagamijwe gushyigikira neza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
By’umwihariko, abagize inama basuzumye gahunda za MONUSCO na CIRGL zijyanye no gushyira mu bikorwa Mekanizime, banemeza ko bazakomeza kuziyoboka no kuzigenera uburyo bukenewe kugira ngo inshingano zazo zigerweho neza. Banahaye MONUSCO inshingano zo kohereza byihuse itsinda rya mbere ry’indorerezi mu mujyi wa Uvira, mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge mu minsi ya vuba. Hashyizweho kandi imiyoboro y’itumanaho izafasha Mekanizime gukora neza no kuzuza inshingano zayo.
Hashingiwe kuri izo mpaka n’imyanzuro yafatiwe mu nama, abagize Mekanizime bemeranyije ku byiciro bikurikiraho bigamije kongera umusaruro n’imikorere yayo, ndetse no gukomeza gutegura inama zisanzwe zizajya ziba muri uwo murongo, hagamijwe kurinda no gutsimbataza amahoro arambye mu karere.
Iyi ntambwe ifatwa nk’iy’ingenzi kandi itanga icyizere gishya ku baturage bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko abo mu burasirazuba bwa RDC, bamaze igihe kirekire bibasirwa n’ingaruka z’intambara n’umutekano muke.






