RDC: Nangaa anenga bikomeye icyemezo cya Tshisekedi kijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa, yanenze bikomeye icyemezo cya perezida Felix Tshisekedi, wagaragaje ubushake bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, Nangaa yerekana ko abaswahili bakeneye uburenganzira bwabo aho kubafata nk’abasabirizi.
Mu nama iheruka i Paris mu Bufaransa, Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, avuga ko ari byo byagarura amahoro n’ubusugire bw’igihugu.
Nangaa mu kumusubiza, yavuze ko icyo cyemezo ataricyo cyakemura ibibazo by’ibanze abaturage b’iki gihugu bakeneye, ati: “Niba Tshisekedi yarisubiyeho ku munota wanyuma, akumva yafasha abaturage bacu b’Abaswahili kubaho neza, yagombye kuba yaratangiye gufungura amabanki, akemeza ubwinyagamburiro bw’abantu n’ibintu.”
Nangaa yagaragaje ko abaswahili ari abantu b’inkwakuzi, bafite umuco wo kwigira, batishimira guterwa inkunga ahubwo bafite umurage wo gukora no kwirwanaho.
Ibi bivuze byinshi mu gihe ibikorwa bya politiki n’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bikomeje guhangayikisha abaturage bahatuye.
Abakurikiranira hafi ibera muri iki gihugu, bavuga ko icyizere cya mahoro cyagaruka ari uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu cyitabwaho mbere y’icyemezo cyose cya politiki cyangwa gisirikare.
Hari abibaza ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma nta mutekano uragaruka, nta bucuruzi buri gukorwa, ndetse na mabanki agifunze, ari igikorwa cya politiki mbi.
Ku ruhande rw’abaturage bo bifuza ibikorwa bifatika birimo ko babona umutekano, amahoro, ubwisanzure bwo gutembera no gucuruza n’ibindi.






