RDC: Perezida Félix Tshisekedi Yasabye Ubumwe bw’Igihugu mu Maso y’Isi
Mu butumwa bwa Noheli yagejeje ku Banye-Congo no ku muryango mpuzamahanga kuri uyu wa Kane, tariki ya 25/12/2025, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashimangiye ko ubumwe, ukwihangana n’icyizere ari byo nkingi z’ingenzi igihugu kigomba gukomeza guharanira, mu gihe gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ibura ry’ubutabazi.
Perezida Tshisekedi yibanze cyane ku bibazo byugarije uburasirazuba bw’igihugu, aho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage, bigatuma benshi bava mu byabo. Yihanganishije by’umwihariko abaturage bo mu duce twibasiwe n’intambara, anashimira ingabo za Leta (FARDC) n’abasivili bazifasha (Wazalendo) ku bwitange bagaragaje mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Yagize ati: “Nta muturage n’umwe, nta gice na kimwe cy’igihugu, kigomba gusigara inyuma.”
Yongeye gushimangira ko kwizihiza Noheli mu bihe by’intambara bitagamije kwirengagiza imibabaro iriho, ahubwo ari uguhamya ko RDC idatsindwa. Yavuze ko ubumwe bw’igihugu ari bwo mbaraga nyamukuru, kandi ko ari bwo shingiro ry’ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano.
Ku ruhande rwa dipolomasi, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko umwaka wa 2025 waranzwe n’imbaraga zo gushakira amahoro igihugu n’akarere, binyuze mu masezerano ya Washington hagati ya Kinshasa na Kigali, ndetse n’inzira y’ibiganiro bya Doha iyobowe na Qatar. Nubwo amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku rwego rwo hejuru, ibiganiro bya Doha byo bikomeje gutera intambwe ifatika.
Yavuze ko ingaruka ku mutekano, aho imirwano yongeye kubura, AFC/M23 igafata Umujyi wa Uvira—igikorwa cyamaganywe n’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo abo barwanyi batangaje ko basubiye inyuma, Umuryango Mpuzamahanga wasabye ko uku kuva mu mujyi kugenzurwa kandi kugakorwa mu buryo bugaragara.
Mu gusoza, Perezida Tshisekedi yasabye Abanye-Congo gukomeza kuba umwe, kwita ku bakennye n’abahuye n’ibibazo, no gukomeza kwizera ejo hazaza h’igihugu. Yagize ati: “Dufatanyije—mu nshingano, mu bumwe no mu cyerekezo kimwe—ni bwo tuzategura imbere hacyu.”





