• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Nigeria: Igisasu Cyaturikiye mu Musigiti Gihitana Abantu Benshi, Abandi Barakomereka

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 25, 2025
in Religion
0
Nigeria: Igisasu Cyaturikiye mu Musigiti Gihitana Abantu Benshi, Abandi Barakomereka
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nigeria: Igisasu Cyaturikiye mu Musigiti Gihitana Abantu Benshi, Abandi Barakomereka

Abantu batanu baguye mu gitero cy’igisasu cyaturikiye mu musigiti uherereye mu mujyi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, mu gihe abandi 35 bakomeretse bikomeye.

READ ALSO

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama

Iki gisasu cyaturitse ku mugoroba wo ku wa Gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri, mu gihe abayisilamu bari bateraniye mu masengesho ya nimugoroba. Abatangabuhamya bavuze ko iryo turika ryabereye mu gace ka Gamboru Market, ahari hateraniye abantu benshi, bigatuma ingaruka zacyo zirushaho gukara.

Polisi ya Leta ya Borno yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko iki gitero gishobora kuba cyakozwe n’umwiyahuzi. Umuvugizi wa polisi, Nahum Daso, yavuze ko habonetse ibisigazwa byerekana uburyo bwakoreshejwe n’abiyahuzi, ashimangira ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Inzego z’umutekano zahise zitangira gusaka no kugenzura ako gace ka Maiduguri, mu rwego rwo gukumira ibindi bisasu cyangwa ibindi bikorwa by’iterabwoba byashoboraga gukurikiraho.

Kugeza ubu, nta mutwe urigamba iki gitero. Gusa Maiduguri imaze igihe kinini ari indiri y’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram n’ishami ryayo rya Islamic State West Africa Province (ISWAP).

Ukwigomeka muri aka karere kumaze imyaka irenga 15, kwahitanye abantu barenga ibihumbi 40 bisiga kandi abarenga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye (Loni).

Tags: IgisasuNigeriaUmusigiti

Related Posts

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango
Religion

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango

September 13, 2026
Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama
Religion

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama

September 6, 2026
Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana
Religion

Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana

September 2, 2026
ANTIKRISTO AZAVA MURI ISRAEL cyangwa AMERIKA? Ukuri kwa Bibiliya Kurimo Igisubizo Gitangaje
Religion

ANTIKRISTO AZAVA MURI ISRAEL cyangwa AMERIKA? Ukuri kwa Bibiliya Kurimo Igisubizo Gitangaje

August 31, 2026
Minembwe Capital News — Isesengura ry’Amateka, Imyemerere n’Ibihuha Bimaze Imyaka Bivugwa kuri “Illuminati”
Religion

Minembwe Capital News — Isesengura ry’Amateka, Imyemerere n’Ibihuha Bimaze Imyaka Bivugwa kuri “Illuminati”

August 27, 2026
“Kuva ku Bigishwa 12 Kugeza kuri Miliyari 2.3: Ibanga ry’Uko Ubukristo Bwafashe Isi, Amateka Yabwo n’Icyo Ibyo Bivuga ku Mana”
Religion

“Kuva ku Bigishwa 12 Kugeza kuri Miliyari 2.3: Ibanga ry’Uko Ubukristo Bwafashe Isi, Amateka Yabwo n’Icyo Ibyo Bivuga ku Mana”

August 16, 2026
Next Post
Israel Mbonyi Yujuje BK Arena mu Gitaramo “Icyambu 4” Gihinduka Igitambo cy’Isengesho

Israel Mbonyi Yujuje BK Arena mu Gitaramo “Icyambu 4” Gihinduka Igitambo cy’Isengesho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?