RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, igihugu cy’u Burundi cya mwoherereje Ingabo kabuhariwe zo ku murindira umutekano, nyuma y’aho umutekano we utifashe neza.
Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa kane tariki ya 15/10/15, aho agaragaza ko umutekano wa perezida Tshisekedi i Kinshasa udahagaze neza hagati ye n’abasirikare be.
Nk’uko aya makuru abigaragaza abasirikare kabuhariwe u Burundi bwohereje kurinda Tshisekedi ni 200, aho binavugwa ko batojwe n’igisirikare cy’u Burusiya, kibatoreza i Bujumbura mu Burundi.
Ni amakuru kandi agaragaza ko amahugurwa bariya basirikare bahawe, ko bayarangije mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2025.
U Burundi bwohereje aba basirikare i Kinshasa kurinda umutekano w’umukuru w’iki gihugu, mu gihe umwuka mubi uri mu gisirikare cya RDC ukomeje kwiyongera.
Ibyo ahanini ngo bikaba biva ku kuba ubutegetsi bwarakomeje gufunga bamwe mu basirikare bahoze ari abayobozi bakuru.
Umubare w’amaze gufungwa ni 49, aba bakaba barimo na General Tshiwewe Songesa wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Congo.
Barimo kandi na Lieutenant General Filimon Yav wahoze akuriye zone ya gatatu y’ingabo z’iki gihugu, n’abandi bahoze bakuriye imitwe y’ingabo itandukanye.

