RDC: Tshisekedi anenga isuku nke muri Kinshasa, abasesenguzi bamwibutsa inshingano zo gukemura ikibazo
Perezida Félix Tshisekedi, abinyujije ku muvugizi wa guverinoma, yagaragaje ko isuku ari nke muri Kinshasa “ kandi ko igeze ku rwego ruteye impungenge, rwenda kuba n’akaga.” Aya magambo yaje mu gihe umurwa mukuru w’igihugu ukomeje kugarizwa n’ikibazo cy’imyanda idacungwa neza n’imiturire idahwitse.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo Perezida agaragaza uburemere bw’ikibazo, abaturage bo bategereje ingamba zifatika zifatwa na we aho kuba ibitangazwa byerekana ko ibintu byananiranye. Bemeza ko umukuru w’igihugu afite inshingano zo gutanga ibisubizo no gushyira mu bikorwa politiki itanga amahoro n’ibisubizo.
Kinshasa, umujyi ufite abaturage barenga miliyoni 15, umaze imyaka myinshi uri mu bibazo bidashinga, n’imicungire y’imyanda, no kudahuza mu nzego z’ubuyobozi bw’umujyi.
Abaturage n’imiryango y’abaharanira uburenganzira bwa muntu basaba gahunda zihutirwa zo gukemura ikibazo, harimo gushimangira imiyoborere y’isuku, kongera ibikorwaremezo no kumenya ababazwa inshingano.






