• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, February 26, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC: Tshisekedi Yagaragaje Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro na AFC/M23, Ariko Ategeka Aho Bigomba Kubera

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 8, 2026
in Conflict & Security
0
RDC: Tshisekedi Yagaragaje Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro na AFC/M23, Ariko Ategeka Aho Bigomba Kubera
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC: Tshisekedi Yagaragaje Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro na AFC/M23, Ariko Ategeka Aho Bigomba Kubera

You might also like

Mbonimpa wa AFC/M23 Yagaragaje Uko Abona Intwari Zitangira Igihugu

Ingabo z’u Burundi Zavuye mu Bibogobogo Zerekeza ku Rugamba

Hamenyekanye Igikorwa Intumwa zavuye i Kinshasa zari zagiye gukorera i Uvira

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko yifuza ko ibiganiro by’amahoro bihuza Leta ayoboye n’abahagarariye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) riri mu mitwe iyirwanya byabera mu murwa mukuru Kinshasa, mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bw’igihugu.

Iki cyifuzo Perezida Tshisekedi yakigarutseho mu biganiro yakomeje kugirana na Perezida wa Angola, João Lourenço, i Luanda. Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Angola tariki ya 14/12/2025, asubirayo tariki ya 05/01/2026, ndetse anongera kuhagera tariki ya 08/01/2026, mu biganiro byibanze ku kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Mu biganiro byabaye tariki ya 05/01/2026, Perezida Tshisekedi yasabye mugenzi we wa Angola gutangiza ibiganiro bishya bihuza Abanye-Congo bose barebwa n’aya makimbirane, anamusaba ko Angola yabigiramo uruhare rufatika mu kuvugisha no guhuza impande zose zabyitabira.

Mu bagomba kwitabira ibi biganiro, Perezida Tshisekedi yifuza ko habamo impande zose z’ingenzi, zirimo abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi, abatavuga rumwe na bwo, imitwe yitwaje intwaro nka AFC/M23, sosiyete sivile, ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero, hagamijwe ko ibiganiro byaba rusange kandi bigamije kubaka ubwumvikane burambye.

Amakuru aturuka i Luanda avuga ko Leta ya Angola yamaze kuganira n’abanyapolitiki benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bashobora kwitabira ibi biganiro by’amahoro biteganyijwe.

Perezida Tshisekedi yanemereye mugenzi we wa Angola ko Leta ya RDC ishobora kurekura bamwe mu mfungwa bafitanye isano na AFC/M23, ariko ashimangira ko dosiye ya buri wese izasuzumwa ku giti cye, harebwa niba ibyaha akurikiranyweho cyangwa yahamijwe bishobora kubabarirwa hakurikijwe amategeko.

Andi makuru aturuka i Kinshasa agaragaza ko Umukuru w’Igihugu yifuza ko AFC/M23 yatangaza ku mugaragaro ihagarikwa ry’imirwano, kandi ko Leta ya RDC ari yo yagira inshingano zo kugenzura no kwemeza ko icyo cyemezo gishyirwa mu bikorwa kandi kikubahirizwa.

Iki cyerekezo cy’ibiganiro bishya kije mu gihe Perezida Tshisekedi akomeje gutera umugongo ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar, byatangijwe mu ntangiriro za 2025. Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje tariki ya 31/12/2025 ko Leta ya RDC yanze kohereza intumwa mu nama ebyiri zari zatumijwe na Qatar, zari zigamije gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.

Ku ruhande rwayo, Leta ya RDC ivuga ko AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nubwo iri huriro ryemeje ko ryawuvuyemo mu rwego rwo korohereza ibiganiro by’amahoro bya Doha, Kinshasa ikomeje gushimangira ko abarwanyi baryo bakiwurimo, ibintu bikomeje kuba intandaro y’ubwumvikane buke hagati y’impande zombi.

Tags: AFC/m23ibiganiroKinshasaRdcTshisekedi
Share33Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Mbonimpa wa AFC/M23 Yagaragaje Uko Abona Intwari Zitangira Igihugu

by Bahanda Bruce
February 26, 2026
0
Mbonimpa wa AFC/M23 Yagaragaje Uko Abona Intwari Zitangira Igihugu

Mbonimpa wa AFC/M23 Yagaragaje Uko Abona Intwari Zitangira Igihugu Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, yatangaje ko intwari zidapfa, ahubwo ziguma mu mitima y’abaturage n’abakunzi b’ukuri. Ibi yabitangaje...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi Zavuye mu Bibogobogo Zerekeza ku Rugamba

by Bahanda Bruce
February 26, 2026
0
Ingabo z’u Burundi Zavuye mu Bibogobogo Zerekeza ku Rugamba

Ingabo z’u Burundi Zavuye mu Bibogobogo Zerekeza ku Rugamba Amakuru mashya aturuka mu gace ka Bibogobogo, kari muri teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko...

Read moreDetails

Hamenyekanye Igikorwa Intumwa zavuye i Kinshasa zari zagiye gukorera i Uvira

by Bahanda Bruce
February 26, 2026
0
Hamenyekanye Igikorwa Intumwa zavuye i Kinshasa zari zagiye gukorera i Uvira

Hamenyekanye Igikorwa Intumwa zavuye i Kinshasa zari zagiye gukorera i Uvira Intumwa ziturutse muri Guverinoma i Kinshasa, ku murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zageze...

Read moreDetails

AFC/M23 n’Ingabo za Leta Bongeye Guhangana Bikomeye mu Bice bya Masisi

by Bahanda Bruce
February 25, 2026
0
AFC/M23 n’Ingabo za Leta Bongeye Guhangana Bikomeye mu Bice bya Masisi

AFC/M23 n’Ingabo za Leta Bongeye Guhangana Bikomeye mu Bice bya Masisi Imirwano ikomeye irakomeje mu gace ka Kasenyi, muri teritwari ya Masisi, aho abasirikare ba AFC/M23 bakomeje guhangana...

Read moreDetails

“Intwari Zivuka mu Makuba”-Ubusesenguzi bwa Kabare William ku Rugamba rw’Akarengane mu Karere k’Ibiyaga Bigari

by Bahanda Bruce
February 25, 2026
0
“Intwari Zivuka mu Makuba”-Ubusesenguzi bwa Kabare William ku Rugamba rw’Akarengane mu Karere k’Ibiyaga Bigari

"Intwari Zivuka mu Makuba"-Ubusesenguzi bwa Kabare William ku Rugamba rw’Akarengane mu Karere k’Ibiyaga Bigari Mu kiganiro kirambuye yahaye Minembwe Capital News, umusesenguzi uzwi cyane mu Banyamulenge, Girinka Kabare...

Read moreDetails
Next Post
Umwarimu wa Kaminuza Yarasiwe mu Rugo rwe, Ubugizi bwa Nabi Bukomeje Kwiyongera i Kinshasa

Umwarimu wa Kaminuza Yarasiwe mu Rugo rwe, Ubugizi bwa Nabi Bukomeje Kwiyongera i Kinshasa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?