RDC: Tshisekedi yasabwe ku titwara nk’umwana w’umutesi ukina n’umuriro!
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, basabye perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi umaze igihe avuga ibyo guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu kutitwara nk’igitambabuga gikina n’umuriro.
Bwa mbere, Tshisekedi yatangaje ibyo guhindura itegeko nshinga ubwo yari i Kisangani, hari ku itariki ya 23/10/2024. Yavuze ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rigomba kuvugururwa ngo kuko ryandikiwe mu mahanga, kandi ryandikwa n’abanyamahanga.
Aza gutangaza ko hazashyirwaho komisiyo ishinzwe kuzaryigaho kugira ngo basuzume uko rikwiye guhindurwa.
Zimwe mu ngingo Tshisekedi anenga harimo igena ishyirwaho rya guverinoma n’iyo gutangira inshingano kw’itegeko nshinga amategeko.
Ahamya ko zituma imirimo y’izi nzego z’ingenzi mu gihugu itinda bitewe n’itegeko nshinga.
Harimo kandi n’ingingo ya 217 avuga ko ihatira Abanyekongo kuba bahara ubusugire bw’igihugu cyabo mu gihe bwaba buvogerewe n’ibihugu baturanye.
Yongera kugaragaza ko itegeko nshinga rigonganisha ba guverineri b’intara n’abagize inteko ishinga mategeko ku rwego rw’i Ntara , bagahora mu makimbirane; asobanura ko nirivugururwa, iki kibazo kitazongera kubaho.
Ubwo kandi uyu mukuru w’iki gihugu yari i Lubumbashi, yatangaje ko nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo kubuza umukuru w’igihugu gutegura guhindura itegeko nshinga.
Anagaragaza ko abanyapolitiki n’abakuru ba madini bashatse guhindura ibyo yavugiye i Kinshasa ngo bavuga ko yavuze ibya manda ya Gatatu kandi ntaho bihuriye n’ibyo yatangaje.
Ibi nibyo abanyapolitiki bo muri iki gihugu bahuriyeho barabyamagana, bavuga ko ari ugukina n’umuriro waka.
Nka Moïse Katumbi uri mubahatanye na Tshisekedi mu matora y’ubushize, yavuze ko kuba Tshisekedi ashaka guhindura itegeko nshinga, bigaragaza inyota yo kuguma ku butegetsi, bikaba ari ikosa ryiyongera kuri manda ya kabiri itaranyuze mu mucyo.
Martin Fayulu uhora avuga ko ari we watsinze amatora yo mu 2018, yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko ingingo ya 217 akunze kuvuga ko igamije kugurisha ubusugire bw’igihugu ayisobanura uko itari, bityo amwerurira ko ari gukina n’umuriro.
Naho Dr Denis Mukwege we, yahamagariye abaturage kurwanya no kwamagana ufite umushinga wo guhutaza demokarasi.
Tshisekedi, ubutegetsi bwe, bunengwa ahanini kuba butakemuye ibibazo birimo ibya ruswa, umutekano muke cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse n’ubukene bwazengereje abaturage batuye iki gihugu mu gihe iki gihugu cyabo gikungagahaye ku mabuye y’agaciro.