RDC: Tshisekedi Yategetse Ihagarikwa Ryihuse ry’Abasirikare n’Abapolisi Batubahiriza Inshingano Zabo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika burundu ibikorwa byose by’igisirikare n’igipolisi bikorerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu.
Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’Inama ya 94 y’Abaminisitiri, aho raporo yayo yasomwe kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya.
Nk’uko byatangajwe na Guverinoma, Perezida Tshisekedi yatanze amabwiriza akomeye asaba ko iki cyemezo gitangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya, nta gutinza. Yasabye Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu (PNC) gufata ingamba zihuse kandi zihamye zo gukuraho burundu ibikorwa byose by’igisirikare cyangwa igipolisi bikorerwa mu birombe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Guverinoma ya RDC yavuze ko aya mabwiriza atangira kubahirizwa ako kanya, agamije gusubiza Leta ububasha bwayo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guca burundu ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko agenga uru rwego.
Nk’uko byagarutsweho mu Nama y’Abaminisitiri, ubuyobozi bw’igihugu bwifuza ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu mucyo, mu mutekano no mu buryo bwubahiriza amategeko, hagamijwe kurengera inyungu za Leta, iz’abafite impushya zemewe n’amategeko ndetse n’iz’abaturage batuye hafi y’ibirombe.
Perezida Tshisekedi yagaragaje ko adashobora kwihanganira imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutesha agaciro ububasha bwa Leta cyangwa gukomeza gutiza umurindi ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko kuba hari abasirikare cyangwa abapolisi baba cyangwa bakorera mu birombe mu buryo butemewe n’amategeko bishobora kwangiza isura ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rwego mpuzamahanga, bikadindiza ivugururwa ririmo gukorwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bikagabanya icyizere cy’abashoramari n’abafatanyabikorwa b’igihugu.
Mu mabwiriza ye, Perezida wa Repubulika yanagaragaje ko kuba ibice by’ubucukuzi bigenzurwa n’abashinzwe umutekano mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigira ingaruka zikomeye.
Muri zo harimo kubangamira abafite uburenganzira bwemewe bwo gucukura amabuye y’agaciro, guteza umutekano muke mu bice by’ubucukuzi, kwiyongera kw’ibikorwa byo gutera ubwoba no guhohotera abaturage, gukomeza ibikorwa bya ruswa, kwambura abaturage n’abashoramari amafaranga ku ngufu, ndetse no kubangamira imikorere isanzwe y’inzego za Leta n’abakora ubucukuzi.
Nk’uko byasomwe na Patrick Muyaya, Perezida Tshisekedi yasabye ko ibyo bikorwa bihagarara burundu kugira ngo hasubizweho ituze, hubahirizwe amategeko kandi urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwongere gukorera mu mucyo no mu buryo butanga icyizere ku bashoramari no ku baturage.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rukomeje kuba imwe mu nkingi z’ubukungu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abasesenguzi bavuga ko, niba aya mabwiriza azashyirwa mu bikorwa uko yakabaye, ashobora kugira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza, kugabanya ihohoterwa n’ibikorwa bya ruswa bikunze kuvugwa mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ni icyemezo kandi gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo inzego z’umutekano zizajya zikorera mu turere tw’ubucukuzi, mu gihe Leta ikomeje kuvuga ko ishaka kubaka urwego rw’amabuye y’agaciro rufite umucyo, rwubahiriza amategeko kandi rukurura ishoramari.
— Minembwe Capital News (MCN)






