RDC: Twirwaneho iraburira ku bitero bishobora kwibasira Abanyamulenge
Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ukomeje gukomera ku baturage no ku miryango irengera uburenganzira bwa muntu, umutwe wa Twirwaneho watangaje impungenge zikomeye nyuma y’iyongera ry’ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za Leta ya Congo n’izu Burundi. Ibyo bikorwa byagaragaye mu minsi yashize mu bice bya Minembwe, Fizi, Itombwe na Uvira, byose biherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo rya Twirwaneho ryashyizwe ahagaragara, uyu mutwe uharanira kurengera abaturage b’Abanyamulenge uvuga ko mu minsi itandatu ishize hagaragaye ibikorwa byihariye by’ikwirakwizwa ry’ingabo za FARDC, FNDB, Wazalendo na FDLR. Uyu mutwe uvuga ko ibyo bikorwa bisa n’ibitegura amayeri ashobora kuvamo ibitero bishya, cyane cyane mu duce dutuwe n’Abanyamulenge.
Twirwaneho ivuga ko ayo makuru ifite agaragaza ko hari ibikorwa bikomeje kugenzurwa no gutegurwa bishobora kuba bigamije kugaba ibitero bikomeye ku baturage b’Abanyamulenge, abayobozi b’uyu mutwe bakibutsa ko uyu muryango umaze imyaka myinshi wibasirwa n’ubwicanyi, ihohoterwa, gusahurwa ndetse no kwimurwa ku gahato.
Teritware ya Minembwe, iya Fizi n’iyi tombwe zimaze imyaka myinshi zirangwamo umutekano muke. Ariko Twirwaneho ivuga ko ibikorwa byagaragaye mu minsi ishize bifite umwihariko n’uburemere bwatuma hatekerezwa ko hashobora kongera kwaduka imirwano ikomeye.
Umwe mu bayobozi ba Twirwaneho, utashatse gutangazwa amazina kubera impamvu z’umutekano, yabwiye itangazamakuru ati:
“Hari ibikorwa by’imyiteguro bitari bisanzwe. Ibi biremeza impungenge dufite ko hashobora kuba hari ibikorwa bishya biri gutegurirwa abaturage b’Abanyamulenge.”
Abaturage b’Abanyamulenge bakomeje kuba mu buzima bushaririye kubera umutekano muke uhora ubugarije. Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu imaze igihe isaba ko Leta ya RDC n’imiryango mpuzamahanga bihagurukira ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge, ariko ntiharaboneka umuti urambye mu kurinda ubuzima bw’abasivili n’ibyabo.
Twirwaneho ivuga ko kudahagurukira ibi bikorwa hakiri kare bishobora kuvamo ubwicanyi bushya, kwimurwa kw’abaturage ku bwinshi ndetse no gukomeza guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu butumwa bwayo, Twirwaneho yasabye abayobozi bo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga kwita kuri iki kibazo gikomeje gukuza umurego, ikanibutsa ko abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batagomba gukomeza guharirwa ingaruka z’intambara z’amoko n’iza politiki.
Uwo mutwe wasoje uvuga ko uzakomeza guhagarara ku ruhande rw’abaturage b’Abanyamulenge no kuvuganira uburenganzira bwabo mu gihe ibintu byose bigaragaza ko bagiye kongera kuba ku isonga ry’ibitero bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.







