RDC: U Burundi Bwongeye Kohereza Ingabo Nyinshi mu Bibogobogo muri Iki Gitondo
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Bibogobogo, kari muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo z’u Burundi zongeye koherezwa muri ako gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10/01/2026. Ibi bibaye nyuma y’uko, mu ntangiriro z’iki cyumweru, hari hamaze kugera andi matsinda y’abasirikare babarirwa mu magana.
Nk’uko ayo makuru abivuga, abo basirikare bageze mu Bibogobogo baturutse mu mujyi wa Baraka, mu gihe abandi baturukaga i Bujumbura mu Burundi. Uku kuhagera kwabaye mu masaha ya mu gitondo kare.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati:
“Ahagana saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, abasirikare benshi b’u Burundi bageze mu Bibogobogo. Abaje babarirwaga mu basaga 200.”
Amakuru akomeza asobanura ko aba basirikare bagaragazaga ibimenyetso by’uko bashobora kuba baje kumara igihe kirekire muri ako gace, kuko bari bitwaje ibikoresho byinshi birimo amasafuriya, imifuka irimo ibintu biremereye, intwaro ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Uku koherezwa kw’ingabo kubaye mu gihe umutwe wa MRDP–Twirwaneho wari uherutse gusohora itangazo tariki ya 08/01/2026, ushinja ingabo z’u Burundi kohereza abasirikare mu duce twa Bibogobogo na Point Zéro. Uwo mutwe wagaragaje ko izo ngabo zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, cyane cyane binyuze mu kubabuza amahoro n’ubwisanzure mu bikorwa byabo bya buri munsi, birimo n’ubucuruzi bwo mu masoko.
Kugeza ubu ariko, igisirikare cy’u Burundi ntikiragira icyo gitangaza kuri aya makuru, mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro byeruye biva ku ruhande rwa Leta birebana n’iyi myitwarire y’ingabo z’amahanga muri aka gace kamaze igihe kazahajwe n’umutekano muke.






