RDC: Umuturage wo mu Burasirazuba yakubitiwe mu ruhame ashinjwa isura isa n’iy’Abatutsi
Mu mujyi wa Kinshasa, umuturage ukomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagabweho igitero gikomeye n’abasivili bamushinja isura isa n’iy’Abatutsi. Ibi byabereye mu ruhame, bigaragaza isura ikomeye y’irondabwoko rikomeje gufata indi ntera, rikibasira cyane cyane abaturutse mu Burasirazuba bwa RDC.
Nk’uko bivugwa n’abari aho bavuga ko icyo gikorwa cyakorewe uwo mugabo yakubiswe ndetse aranatukwa, bamushinja ko ari “Umututsi” bakongeraho ko ashobora kuba afitanye isano n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC mu Burasirazuba. Nubwo atitabye Imana, yakomeretse bikomeye ndetse kugeza ubu arwariye mu bitaro.
Ibi byabaye mu gihe amacakubiri ashingiye ku moko n’inkomoko akomeje gukaza umurego, cyane cyane mu murwa mukuru wa Kinshasa, aho bamwe mu baturutse mu Burasirazuba bahura n’ivangura, guhezwa n’ihohoterwa ry’ubwoko bwose.
Abasesenguzi mu bya politiki n’uburenganzira bwa muntu baburira ko ibi bikorwa ari intangiriro y’ihohoterwa rikabije niba hatabayeho gukumira hakiri kare. Bagaragaza ko icyuho mu miyoborere, imvugo z’abayobozi bikomeje gukongeza urwango rushingiye ku moko.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye bikomeye iri vangura, asaba Leta ya RDC gushyiraho ingamba zihamye zo kurengera abaturage bose, hatitawe ku moko, inkomoko cyangwa amarangamutima y’ababategeka.
Iyi nkuru ishimangira ko ikibazo cy’umutekano n’ubwumvikane hagati y’abaturage kidashobora gukemurwa n’igisirikare gusa, ahubwo bisaba kwimakaza amahame yo kubahana, ubutabera no kurandura ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri.





