RDC : Umutwe wa AFC/M23 wakomeje kurushaho kwegera Mwenga-Centre, FARDC n’ingabo z’u Burundi zikizwa n’amaguru
Amakuru aturuka mu baturage ndetse n’inzego z’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bakomeje gukomeza umuvuduko w’igisirikare, nyuma yo gufata mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27/11/2025, centre ya Cidasa, bakaba bahise bakomereza mu gace ka Kalambi, gaherereye mu birometero bitanu gusa uvuye Mwenga-Centre.
Izi ngendo z’uyu mutwe zifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugamba rwo kwagura ibirindiro mu Burasirazuba bwa RDC, cyane ko Mwenga-Centre ifatwa nk’agace ka ngombwa mu bucuruzi n’itumanaho, gahuza imihanda minini ihuza uturere dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo. Abasesenguzi bemeza ko mu gihe AFC/M23 yaba ifashe aka gace, yaba yungutse inyungu ikomeye mu miyoborere n’ibyagisirikare muri aka karere.
Amakuru kandi avuga ko ingabo za FARDC zimwe zatangiye gusubira inyuma no guhunga izo nzira, ibintu byahinduye ishusho y’umutekano muri ako gace. Ibyo bituma abaturage benshi barushaho kugira ubwoba, bamwe batangiye kwimuka berekeza mu bice bitarageramo imirwano, mu rwego rwo kwirindira ubuzima.
Ibi byose bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibikorwa byayo muri Kivu y’Amajyepfo ku muvuduko utigeze uboneka mu myaka ishize, bikaba bikomeza gutera impungenge z’uko umutekano w’Intara ushobora kurushaho kuzamba mu minsi iri imbere.






