RDC: Umuvugizi w’Ingabo, Gen. Sylvain Ekenge, Yahagaritswe ku Mirimo Nyuma y’Amagambo Avugwaho Yivangura n’Urwango
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyahagaritse ku mirimo General-Major Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, wari umuvugizi w’ingabo z’igihugu, nyuma y’amagambo avugwaho yivangura n’urwango yavuze ku Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikiganiro General-Major Ekenge yatangaje kuri Televiziyo y’Igihugu, RTNC, tariki ya 27/12/2025, aho amagambo ye yateje impaka n’impungenge zikomeye ku rwego rw’igihugu ndetse n’urw’akarere.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC (Chef d’État-Major Général), ubuyobozi bw’igisirikare bwamaganye byimazeyo iyo mvugo, buyita inyuranyije n’amahame shingiro ya Repubulika n’indangagaciro zigenga igisirikare cy’igihugu. Iryo tangazo rishimangira ko amagambo yavuzwe na General-Major Ekenge adahagarariye na gato umurongo wa Leta ya Congo, haba mu bya politiki, mu miyoborere no mu mibanire y’abaturage.
FARDC yibukije ko inshingano zayo nyamukuru ari ukurinda ubusugire bw’igihugu no guharanira umutekano w’Abanye-Congo bose, hatitawe ku moko, inkomoko, imyemerere cyangwa ibitekerezo bya politiki. Itangazo rigira riti: “Umutekano w’Abanye-Congo bose ni uw’ingenzi, kandi ntushobora gushyirwa mu kaga n’ivangura iryo ari ryo ryose, kabone n’iyo byaba bisaba igitambo cy’ubuzima.”
Mu gusoza, ubuyobozi bw’ingabo bwongeye gusaba abaturage, abanyapolitiki n’abandi bayobozi kwirinda amagambo y’urwango n’ivangura, bushishikariza bose kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu. Bwibukije kandi ko gushyigikira igisirikare mu nshingano zacyo zo kurinda amahoro n’umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere n’ituze rirambye bya Repubulika.
Iri tangazo ryasohotse ku wa Mbere, tariki ya 29/12/2025, i Kinshasa, mu gihe ikibazo cy’imvugo zihembera urwango gikomeje kugibwaho impaka ndende mu gihugu no mu muryango mpuzamahanga.






