RDC Yahaye Abanyamerika Ibirombe bya Rubaya Bigenzurwa na AFC/M23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yahaye abashoramari b’Abanyamerika uburenganzira bwo kugenzura no gusuzuma ibirombe byo mu gace ka Rubaya, kari muri teritwari ya Masisi, kagenzurwa n’ihuriro Allience Fleuve Congo, AFC/M23 kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Reuters byabitangaje, inyandiko ya Leta ya RDC yanditswe tariki ya 05/02/2026, iha abashoramari b’Abanyamerika urutonde rw’ibi birombe n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iyi nyandiko yatangajwe ubwo habaga i Washington inama ya mbere ya komite ihuriweho ishinzwe ubufatanye, yashyizweho hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, agamije guteza imbere gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro.
Uru rutonde ruzasuzumwa n’abashoramari b’Abanyamerika hagamijwe kureba niba ibirombe birimo amabuye y’agaciro y’ingenzi, ndetse no gusuzuma niba nta mbogamizi zishobora kubangamira ibikorwa byo gucukura.
Minisitiri ushinzwe ubukungu muri RDC, Daniel Mukoko Samba, yasobanuye ko kuba ibirombe bya Rubaya bitagenzurwa n’inzego za Leta bitavuze ko bitari mu nshingano za Leta. Yagize ati:
“Kuba site ya Rubaya itari kugenzurwa n’ingabo za Leta uyu munsi ntibivuze ko twebwe, Leta ya RDC, tutayishyikiriza abafatanyabikorwa bacu.”
Ku rundi ruhande, umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, washinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, yagaragaje ko gufata icyemezo cyo guha abashoramari uburenganzira bwo kugenzura ibirombe bitari mu maboko ya Leta ari uburyo bwo guharanira inyungu z’akarere. Yagize ati:
“Kugurisha mu ruhame umutungo umuntu adafite cyangwa atagenzura ni uburyo bwo kurwana no kubaho.”
Rubaya ni agace gafite umwihariko ukomeye muri RDC kuko kabitse amabuye ya coltan, kimwe mu by’ingenzi ku rwego rw’isi mu nganda z’ikoranabuhanga. Aha hantu hibitse 15% by’amabuye ya coltan ku Isi yose, bigaha agaciro gakomeye mu bukungu bw’igihugu ndetse no ku isoko mpuzamahanga. Ihuriro AFC/M23 ryagiye rigenzura aka gace guhera mu ntangiriro z’u kwezi kwa gatanu 2024, bigatuma hari impaka ku micungire y’umutungo kamere w’akarere.
Amateka y’akarere ka Rubaya agaragaza ko gucukura amabuye y’agaciro atari ibintu bishya, ariko kugenzura umutekano n’ubucukuzi byagiye bihindagurika bitewe n’impinduka z’imitwe ya gisirikare n’ubutegetsi bwa RDC. Ubu bufatanye n’Abanyamerika bushobora gufungura amahirwe y’ishoramari ariko nanone bukazana impaka ku birebana no kurengera umutungo kamere no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka bijyanye n’amabuye y’agaciro.






