RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga kuyihuza na AFC/M23.
Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yanze kwitaba ubutumire bwa Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo wari wayisabye kuyihuza n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo mu biganiro by’amahoro biteganyijwe kubera muri iki gihugu.
Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008, yari yateganyije ko RDC n’abayirwanya abahuriza mu biganiro bizaba mu gihe cy’inama ngaruka mwaka y’amahoro y’umutekano izabera muri Afrika y’Epfo tariki ya 03 kugeza ku ya 5/09/2025.
Yari yayitumiyemo abo mu biro bya perezida Felix Tshisekedi n’abategetsi b’iki gihugu, Joseph Kabila wakiyoboye, Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya AFC/M23, Vital Kamerhe na Thomas Lubanga urwanira mu ntara ya Ituri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu cya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko ibyavuzwe na Mbeki mu bihe byatambutse bigaragaza ko atumva amakimbirane ari muri RDC, bityo ko leta ye idashishikajwe n’ibiganiro ateganya.
Yagize ati: “Twese turi buka ibyagiye bitangazwa na Mbeki, amagambo mabi agaragaza uburyo atumva ikibazo kiriho ubu. Ni gahunda itanoze yacu n’u Rwanda ya Washington DC n’iduhuriza n’abafashwa i Doha.”
Uyu muvugizi yanavuze ko hari indi gahunda perezida Felix Tshisekedi arimo ategura, kandi ko ayifatanyijemo n’abanyamadini, ikaba ari iyo guhuriza hamwe abanyekongo bose.
Amagambo ya Mbeki anengwa na Leta y’i Kinshasa ni asobanura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri iki gihugu ko Abanye-Congo ubwabo ari bo bagomba kwicara, bakaganira, aho gukomeza gutungana intoki no kurutunga ibihugu by’abaturanyi.
Mbeki yagiye asobanura kenshi ko amakimbirane ya Congo n’umutwe wa M23 akomoka ku cyemezo Mobutu yafashe cyo kwirukana abanye-kongo bavuga mikinyarwanda. Agasobanura ko ari icyo gihe abo mu bwoko bw’Abatutsi batangiye gutotezwa kugeza.
