• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 6, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC yasabwe na Amerika kubahiriza amasezerano y’i Luanda.

minebwenews by minebwenews
October 9, 2024
in Regional Politics
0
RDC yasabwe na Amerika kubahiriza amasezerano y’i Luanda.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC yasabwe na Amerika kubahiriza amasezerano y’i Luanda.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo kubahiriza ibyo bwemeranyijeho na Kigali hashingiwe ku masezerano y’i Luanda.

Ni ubusabe bwatanzwe na Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye, Linda Thomas Greenfield, aho yabugejeje kuri minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ku ya 07/10/2024.

Ubu busabe bugira buti: “Amabasaderi Thomas Greenfield yashimiye minisitiri Kayikwamba Wagner ku bwinshingano yahawe, asaba Guverinoma ya Kinshasa kuguma mu murongo w’ibyo yemeye mu biganiro by’i Luanda.”

Ubu busabe bunasobanura ko Ambasaderi Greenfield yagaragaje ko uburyo bwo guhagarika imirwano bukwiye gukomeza kubahirizwa, nk’uko byemejwe mu nama yahuje RDC n’u Rwanda.

Usibye ibyo, Greenfield yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko RDC n’u Rwanda bikomeza ibiganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, yizeza ko Amerika yiteguye gutanga ubufasha mu biganiro by’amahoro.

Repubulika ya demokarasi ya Congo isabwe kubahiriza ibyo yemeye nyuma yaho tariki ya 14/09/2024, ubwo ibiganiro bya Luanda byari byasubukuwe , minisitiri Kayikwamba yanze uburyo bwateguwe na Angola bwo gusenya burundu umutwe wa FDLR.

Minisiteri Kayikwamba yaje kwanga ubu buryo, mu gihe raporo zitandukanye za LONI zigaragaza ko ingabo za RDC zikomeje gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mirwano zihanganyemo na M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Icyakoze, nyuma habayeho ubwumvikane buke, Angola yagaragaje ko yateganyije ikindi cyiciro cy’ibiganiro bya Luanda bizaba muri uku kwezi turimo.

Uru hande rwa Angola rugaragaza ko rwifuza ko intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zazagera ku gisubizo kirambye, ndetse kuburyo byafasha ko perezida João Lourenço ahuza perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, bakaganira amasezerano y’amahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.

         MCN.
Tags: AmerikaGreenfield Linda ThomasRdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?