RDC yashimiye ibihugu byafatiye u Rwanda ibihano.
Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibinyujije muri minisitiri wayo w’ubanye n’amahanga, Thérèse Kayikwamba, yashimiye abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa kuba ibihugu byabo byarafatiye u Rwanda ibihano.
Ni mu kiganiro kivuga ku ihindagurika ry’umutekano mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyari kigenewe abadipolomate b’amahanga bemerewe gukorera i Kinshasa.
Muri iki kiganiro Kayikwamba yavuze ko yishimiye ibihano bimwe na bimwe byafatiwe u Rwanda, kubera uruhare rushinjwa kugira mu ntambara yo mu Burasizuba bwa RDC.
Yashimiye abahagarariye ibihugu byabo ku byo yise inkunga idahwema bari gutera igihugu cye muri ibi bihe, ashimangira akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo amakimbirane arangire muri iki gihugu.
Ni mu gihe ibihugu birimo Amerika, Canada, u Bubiligi, u Bwongereza, u muryango w’ubumwe bw’u Burayi, byafatiye u Rwanda ibihano. Ariko nyamara u Rwanda rukomeje guhakana ibyo rushinjwa ariko rukongeraho ko nta muntu uzarukanga yitwaje inkunga cyane cyane igihe ari ikibazo cy’umutekano warwo.