RDC yashinjwe gukora igikorwa ndengakamere nyuma y’aho isinye amasezerano y’amahoro.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryamaganye Repubulika ya demokarasi ya Congo yarashe indege ya gisivile mu Minembwe nyuma y’iminsi itatu gusa isinye amasezerano y’amahoro, ayo yasinyanye n’u Rwanda i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
AFC/M23 yabyamaganye ikoresheje itangazo yaraye ishyize hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/07/2025.
Muri iryo tangazo ivuga ko igikorwa RDC yakoze cyahitanye ubuzima bw’abantu, kandi ngo cyangiza n’ibikoresho byari bishyiriwe abaturage birimo imiti. Kigira umuyonga ibiribwa byari bigenewe abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe n’ubutegetsi bwa Congo kuva mu mwaka wa 2017.
Rikomeza rivuga ko binyuze mu bikorwa ubu butegetsi bw’i Kinshasa buherutse gutangaza bugaragaza ko bugifite umugambi wo kurimbura Abanyamulenge mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Niho iri huriro rya AFC/M23 ryahise ryamagana Kinshasa rigize riti: “Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa biteye agahinda kandi by’ubunyamanswa, birenga no ku gahenge ko guhagarika imirwano bikozwe n’ingabo za Leta, ndetse n’ibitero byibasira ibice bituwe cyane bya Kanyola, Kabare, Kigogo, Kadasomwa, Nyabyondo no mu bice bihakikije, bikozwe na FARDC ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi (FDNB, FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo.”
Ikomeza ivuga ko ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge idashobora kubyihanganira, kandi ko bikwiye guhagarara vuba na bwangu.
Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zagabye iki gitero kuri iriya ndege yari igemuriye abaturage nyuma y’iminsi itatu gusa RDC ishyize umukono ku masezerano y’amahoro yasinyanye n’u Rwanda agamije gushaka igisubizo kirambye ku ntambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.