• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, March 11, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC yasubije iwabo Abanya-Merika bagerageje gu kubita Coup d’etat.

minebwenews by minebwenews
April 10, 2025
in Regional Politics
0
RDC yasubije iwabo Abanya-Merika bagerageje gu kubita Coup d’etat.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC yasubije iwabo Abanya-Merika bagerageje gu kubita Coup d’etat.

You might also like

Ibura ry’Ingengo y’Imari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ngufu za Nikleyeri i Paris

Kinshasa: Jean-Luc Habyarimana Aravugwa mu Mugambi wa Tshisekedi wo Guhuza Imitwe Irwanya u Rwanda

Abanya-Merika batatu bari bafungiye i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo basubijwe iwabo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika nyuma yo kudohorerwa igihano kijanye n’uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi kwaburijwemo mu mwaka ushize wa 2024.

Ahagana ku wa kabiri wicyumweru gishize, perezida Felix Tshisekedi yari yadohoreye igihano cy’urupfu akigira igifungo cya burundu kuri Marcel Malanga Malu, Tyler Tampson na Zalman-Polun Benjamin Reuben.

Nk’uko bizwi nuko bari bakatiwe igihano cy’urupfu mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 2024, cyemezwa n’ubucamanza bwa gisirikare ku itariki ya 27/01/2025, gihinduka ndakuka ku itariki ya 09/03 uyu mwaka.

Itangazo ryo ku wa kabiri ryasohowe n’ibiro bya perezida Felix Tshisekedi rivuga ko igihano cyabo cyo gufungwa burundu bagiye kugikorera iwabo muri Amerika.

Ni byabaye nyuma y’aho Massad Boulos umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump kuri Afrika yari yagiriye uruzinduko i Kinshasa muri RDC mu cyumweru gishize akagirana ibiganiro na perezida Felix Tshisekedi ku ngingo zirimo no kwiga ku masezerano ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ishoramari, nubwo nyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa bwaje gusesa ayo masezerano.

Itangazo rya Kinshasa rivuga kuri aba bantu batatu bari bahafungiwe, rigaragaza ko barekuwe mu gitondo cyo ku wa kabiri ku busabe bw’ubushinjacyaha.

Iki igikorwa, amakuru akavuga ko cyagizwemo uruhare n’abayobozi bo mu nzego zagisirikare, ab’ubucamanza n’abashinzwe abinjira mu gihugu, ndetse n’abategetsi bo muri ambasade y’Amerika iri i Kinshasa.

Imfungwa zaherekezwa n’abashinzwe umutekano kugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, zerekeza muri Amerika, aho zizamarira igihe gisigaye ku bihano byabo nk’uko itangazo ribivuga.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 2024, abantu 37 barimo abo Banyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi n’Umunya-Canda, bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yuko urukiko rubahamije kugerageza guhirika ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Bose hamwe, abantu 51 ni bo baburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare, iburanishwa ryabo ryagiye ritangazwa kuri radio na television by’igihugu.

Bashinjwa kugaba igitero cyo ku itariki ya 19/05/2024 ku ngoro ya perezida no ku rugo rwa Vital Kamerhe, umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Congo.

Uwari uyoboye icyo gitero, Christian Malanga ukomoka muri RDC, akaba yari afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yarishwe muri icyo gitero, hamwe n’abandi batanu mu bo bari bari kumwe hafi muri icyo gitero.

Umuhungu we Marcel, umwe mu Banya-Merika batatu basubijwe iwabo, yabwiye urukiko ko se yari yamukangishije kumwica iyo yanga kwitabira icyo gitero.

Tyler Tampson we yari asanzwe ari inshuti ya Marcel.

Uko ari babiri, bari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko. Bakinanaga umupira w’amaguru muri Leta ya Utah muri Amerika.

Uwundi wa gatatu nawe w’Umunya-Merika, Benjamin Zalman-Polun, yakoranaga ubucuruzi na Christian Malanga.

Tags: AbageragejeAmerikaBasubijwe iwaboGuhirika ubutegetsiKinshasa
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibura ry’Ingengo y’Imari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

by Bahanda Bruce
March 10, 2026
0
Ibura ry’Ingengo y’Imari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ibura ry’Ingengo y’Imari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community – EAC) ukomeje guhura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amafaranga, gishobora kugira ingaruka zikomeye...

Read moreDetails

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ngufu za Nikleyeri i Paris

by Bahanda Bruce
March 10, 2026
0
Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ngufu za Nikleyeri i Paris

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ngufu za Nikleyeri i Paris Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu bayobozi bakomeye ku isi bitabiriye inama mpuzamahanga ya kabiri...

Read moreDetails

Kinshasa: Jean-Luc Habyarimana Aravugwa mu Mugambi wa Tshisekedi wo Guhuza Imitwe Irwanya u Rwanda

by Bahanda Bruce
March 10, 2026
0
Kinshasa: Jean-Luc Habyarimana Aravugwa mu Mugambi wa Tshisekedi wo Guhuza Imitwe Irwanya u Rwanda

Kinshasa: Jean-Luc Habyarimana Aravugwa mu Mugambi wa Tshisekedi wo Guhuza Imitwe Irwanya u Rwanda Amakuru aturuka mu nzego zikurikirana ibibera muri politiki y’akarere k’Ibiyaga Bigari akomeje kugaragaza ko...

Read moreDetails

EAC Yahagurukiye Ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
March 10, 2026
0
EAC Yahagurukiye Ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC

EAC Yahagurukiye Ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uzwi nka East African Community (EAC), wasabye impande zihanganye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika...

Read moreDetails

Uvira: Ihuriro Rikomeye ry’Ingamba z’Igihe Kirekire za FDLR n’Ingaruka Zabyo ku Mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari

by Bahanda Bruce
March 9, 2026
0
Loni Yashinje Ingabo za Leta ya RDC n’Umutwe wa FDLR Gukora Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina ku Baturage

Uvira: Ihuriro Rikomeye ry’Ingamba z’Igihe Kirekire za FDLR n’Ingaruka Zabyo ku Mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari Mu mujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ifite uruhare rukomeye mu ntara ya...

Read moreDetails
Next Post
RDC yasubije iwabo Abanya-Merika bagerageje gu kubita Coup d’etat.

DRC Expels Americans Linked to Failed Coup Attempt

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?