RDC yatangaje ko igiye gutera kimwe mu bihugu bituranye.
Leta ya perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko iteganya kugaba igitero ku Gihugu cy’u Rwanda bisanzwe bicanye ibyanzu.
Ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya, aho yabitangaje ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 22/01/2025.
Nk’uko bigaragara Muyaya ubwo yahaga televisiyo ya France 24 ikiganiro, yagize ati: “Amahitamo y’intambara n’u Rwanda ari mu yo turi guteganya. Mu by’ukuri tunayarimo.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo Repubulika ya demokarasi ya Congo yiteguye kujya mu ntambara n’u Rwanda, yaba Abanye-kongo cyangwa Abanyarwanda nta wukwiye intambara.
Nyamara kandi Leta ya Kinshasa yongeye gutangaza ko ishaka gushora intambara ku Rwanda, mu gihe ingabo zayo ziri gukubitwa kubi n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Ni mu gihe uwo mutwe uheruka kubohoza uduce twinshi two muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Uduce M23
imaze kubohoza two muri Kalehe turimo umujyi wa Minova, Lumbishi, Numbi, Bulunga n’utundi, ndetse kandi kuri ubu ukaba wafashe na gace ka Nyabibwe gaherereye mu birometero 64 uvuye mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Usibye nibyo umujyi wa Goma M23 isa niya wanize nyuma y’aho ifashe impande zawo zose.