RDC yemeje ko ifunze ba jenerali barenga 20
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu rugendo rukomeye rwo kugarura ubunyamwuga n’imiyoborere isukuye mu nzego zayo z’umutekano, nyuma y’ifatwa ry’abasirikare bakuru 21 bafite ipeti rya General muri FARDC. Leta ivuga ko bakurikiranweho ibikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gutabariza imibereho y’abafungiwe muri gereza za gisirikare.
Maj. Gen Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa FARDC, yemeje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/11/2025 ko ifungwa ry’aba basirikare rikurikije amabwiriza y’Umushinjacyaha, nyuma yo kugenzura ibimenyetso bigaragaza ko hari ibikorwa bikomeye byashoboraga guhungabanya umutekano wa Leta.
Yagize ati:
“Ni ukuri, ba Ofisiye benshi bo ku rwego rwa General hamwe n’abandi ba Ofisiye bakuru batawe muri yombi kubera impamvu zikomeye zijyanye n’umutekano wa Leta.”
Ekenge yakomeje avuga ko igihe cy’iperereza cyongerewe hagamijwe gutahura neza inzego zaba zibarimo, ibikorwa bakekwaho ndetse n’ababafasha, ariko anahamya ko bafungiye ahantu hemewe kandi hubahiriza uburenganzira bwabo.
Amakuru ava mu nzego zitandukanye yerekana ko mu mezi ashize hari ibibazo bikomeye byo kutubahiriza imiyoborere mu gisirikare cya Congo, birimo:
Gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu bice by’Uburasirazuba bwa Congo,
ruswa no kunyereza umutungo w’ingabo
,kudakurikiza amabwiriza ya gisirikare, harimo n’amakosa yo mu buyobozi,
gushyira imbere inyungu za politiki mu bikorwa by’ingabo. Ibi bikorwa byagiye bivugwaho n’abashakashatsi n’imiryango mpuzamahanga isanzwe ikurikirana ibibazo by’umutekano muri Congo.
Gufunga aba General 21 birafatwa nk’igikorwa gikomeye kitigeze kibaho mu myaka ya vuba.
Mu nyandiko Fondation Bill Clinton pour la Paix (FBCP) yasohoye tariki ya 19/11/2025, ivuga ko muri gereza ya gisirikare ya Ndolo hafungiye abantu 2,339, harimo n’abafite amapeti akomeye. Ivuga ko muribo 2 gusa nibo bamaze guhamywa ibyaha
Abandi 19 bafunzwe by’agateganyo, bategereje iperereza ririmo kurushaho kwaguka.
Uyu muryango wavuze ko nubwo hari abakekwaho ibibazo bikomeye, imibereho ya bamwe muri aba bafunze ikomeje kuba mibi, cyane cyane muri gereza ya Ndolo ifite ubushobozi butoya ugereranyije n’umubare w’abayifungiyemo.
Ku bijyanye n’ingaruka z’iki cyemezo, impuguke mu by’umutekano zigaragaza ibintu bitatu by’ingenzi:
- Guhungabana k’ubuyobozi mu ngabo
Gufunga abasirikare ku rwego rwa General byerekana ko hari amahoro make mu nzego z’ubuyobozi za FARDC, kandi bishobora gutuma habaho icyuho mu buyobozi mu ntambara zikomeje mu Burasirazuba bwa Congo.
- Kurushaho kunoza imiyoborere
Leta ishobora kuba iri gushaka guca intege ba Ofisiye bakuru bakekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa abashinjwa ruswa, mu gihe FARDC ikomeje gutakaza icyizere mu baturage.
- Impaka za politiki
Abasesenguzi basanga ibi bishobora no kuba bifitanye isano n’amakimbirane ya politiki mu nzego z’ubutegetsi no mu gisirikare, cyane mu gihe igihugu kiri kwinjira mu bihe bikomeye by’umutekano muke n’imirwano hagati ya FARDC, Wazalendo n’umutwe nka AFC/M23.
Ese ibi bizatuma FARDC yongera imbaraga cyangwa bizayidindiza?
Leta iravuga ko iki ari igikorwa cyo gusukura inzego z’ubwirinzi, ariko hari abibaza niba gufunga abakuru mu ngabo batari kubyara icyuho cy’ubuyobozi, mu gihe intambara mu Burasirazuba zikomeje gukara.
Iperereza rirakomeje, ariko kugeza ubu ntiratagaza amazina y’abo ba General bafunzwe cyangwa ibikorwa nyakuri bakekwaho, mu rwego rwo kwirinda guhungabanya iperereza ritarasozwa, nk’uko Maj. Gen Ekenge yabitangaje. Mubo bizwi ko bamaze gufungwa barimo Lt Gen Pacifique Masunzu, Gen Christian Tshiwewe n’abandi.






