RDC yemeye gusinya amasezerano abiri y’amahoro nyuma y’igihe kirekire yigiza nkana
Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iyobowe na perezida Felix Tshisekedi, nyuma y’igihe kirekire yigiza nkana, yemeye gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya yo n’ihuriro rya AFC/M23, mu gihe aya kabiri ari amasezerano y’ubwumvikane n’u Rwanda.
Ntayandi mahitamo Kinshasa isigaranye usibye kwemera gushyira umukono kuri ari ya masezerano abiri, nk’uko byatangajwe na perezida Tshisekedi ubwo yari muri Misiri mu mpera zakiriya cyumweru gishize.
Amasezerano ya mbere azasinyirwa i Doha muri Qatar, hagati ya RDC na AFC/M23. Aya kabiri ni amasezerano y’ubwumvikane n’u Rwanda, azasinyirwa i Washington DC, hagamijwe kugera ku mahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.
Aba bafatanya bikorwa ba dipolomasi mpuzamahanga barimo Leta Zunze ubumwe z’Amerika bashyize igitutu kuri Kinshasa, bituma yemera inzira y’imishyikirano nyuma y’uko ibiganiro by’i Luanda bigize igihe byarasubitswe.
Iyi ntambwe ifatwa nk’impinduka ikomeye mu mikoranire ya politiki y’akarere, ariko kandi igaragaza igitutu gikomeye cya dipolomasi mpuzamahanga ku butegetsi bwa Tshisekedi, mu gihe Ingabo z’iki gihugu ziri muntambara ikomeye mu Burasirazuba bw’igihugu.
Kuva mu 2022 umutwe wa M23 wongeye gufata intwaro uvuga ko leta y’i Kinshasa yanze gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Nairobi n’ay’ Addis-Abeba- Kinshasa ishinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe, ibyo u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.
Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres, aherutse kwibutsa ko “amahoro mu Burasirazuba bwa Congo adashoboka hatabayeho igisubizo cy’ibanze cy’imitwe yitwaje intwaro no gukemura impamvu muzi z’iyi ntambara.
Iyi ntambwe ya Kinshasa ishyira iherezo ry’amacenga yayo, aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bwatangaga ubutumwa buhindagurika, rimwe bwemera ibiganiro, ubundi bukabihakana. Ariko uko ibintu byifashe ku rugamba, hamwe n’igitutu cy’amahanga, byabaye ngombwa kwicara ku meza y’ibiganiro.





