Yishwe azira gusa n’Abatutsi.
Umunye-Congo wo mu bwoko bw’Abashi yishwe arashwe na Wazalendo nyuma yo kumukeho ko ari Umututsi.
Uyu yishwe aha’rejo ku wa gatatu tariki ya 02/07/2025, yicirwa i Kamituga mu gice kigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Umwe wo mu muryango w’uyu wishwe yasobanuye ko uyu mugabo wo mu bwoko bw’Abashi uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 35, yishwe ubwo yari yerekeje i Kamituga kwishyuza abari mu madeni ye kuko ngo yari asanzwe ari umucuruzi.
Avuga ko ubwo yarimo agendagenda yishyuza yageze mu gace kamwe ko muri Kamituga agasangamo Wazalendo bahita bamwita Umunyarwanda ni ko guhita bamurasa arapfa.
Yagize ati: “Ubwo yageraga ahari Wazalendo muri Kamituga, bamwise Umunyarwanda, we arabahakanira. Ababwira ko ari Umushi, banga kubyemera niko guhita bamurasa amasasu mu mutwe ahasiga ubuzima.”
Ni mu gihe yari yerekeje i Kamituga aturutse ahitwa i Kasheshe ho muri Bukavu, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Amashusho yagiye hanze agaragaza umuvu w’amaraso utemba ku butaka. Uwari warashwe arambaraye hasi nyuma y’aho yari yamaze kuvamo umwuka w’abazima.

Aya mashusho kandi amugaragaraza ubona yari umugabo ukiri muto ku myaka y’amavuko, winzobe nyinshi, kandi ari muto muto ku mutumba.
Wazalendo kwica Abatutsi n’undi wese usa nabo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, babigize umwuga, kuko kubica babitangiye mu myaka yo ha mbere nk’uko amateka agenda abigarukaho. Bivugwa ko ibyo byo kubica byatangiye ahagana mu 1964 kugeza n’ubu ubwo bwicanyi baracyabukomeje, ndetse ubuho igisirikare cy’u Burundi n’umutwe wa FDLR byabaye umufatanyabikorwa. Mu mugambi wo kumaraho icyitwa Umututsi wese.